Ibitego bya Jules Ulimwengu bigejeje Rayon Sports muri 1/4 cya CECAFA Kagame Cup itsinze Atlabara FC
Ibitego 2 bya Jules Ulimwengu bihesheje Rayon Sports intsinzi imbere ya Atlabara mu mukino wo mu itsinda A muri CECAFA Kagame Cup ihita inabona itike ya 1/4 aho iraye inayoboye iri tsinda n’amanota 6.
Wari umukino wa kabiri mu itsinda A mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup wahuje Rayon Sports na Atalabara FC yo muri Sudani. Rayon Sports ikaba yari iyoboye itsinda n’amanota 3 nyuma yo gutsinda TP Mazembe ku munsi wa mbere mu gihe Atlabara FC yari yanganyije na KMC 1-1.
Rayon Sports yatangiye isatira cyane ishaka igitego mu minota ya mbere, ku munota wa 6 Jules Ulimwengu aba yatsinze igitego kuri kufura yari itewe na Iranzi Jean Claude ariko umupira awuteye ukubita umutambiko w’izamu.
Ku munota wa 11 Jules yongeye gutera ishoti rikomeye ku mupira yari ahawe na Iranzi Jean Claude na none ariko umupira unyura hanze gato y’izamu.
Ku munota wa 17 uyu rutahizamu wari wakomeje kwisirisimbya imbere y’izamu yaje gutsinda igitego cya mbere ku mupira yari ahawe na Iradukunda Eric Radu.
Ku munota wa 45 Iranzi Jean Claude yahushije penaliti ku ikosa ryari rikorewe Ciiza Hussein, ayiteye ikubita igiti cy’izamu. Igice cya mbere kirangira ari 0-1.
Ku munota wa 48 Rayon Sports yakoze impinduka havamo Iranzi hinjiramo Irakoze Saidi.
Uyu musore ku munota wa 59 yateye ishoti rikomeye nyuma yo guhererekanya neza ariko umunyezamu umupira awushyira muri koruneri.
Ku munota wa 61 Jules Ulimwengu yahushije igitego cy’umutwe ari wenyine ku mupira yari ahawe na Radu.
Ku munota wa 64 Commodore yasimbuwe na Nizeyimana Mirafa.
Rugwiro Herve ku munota wa 71 kuri kufura yari itewe na Rutanga Eric yateye umutwe mu izamu maze umunyezamu Khamis Daniel wagiye ukora akazi gakomeye na wo awukuramo.
Ku munota wa 78 Rayon Sports yakoze impinduka za nyuma havamo Ciiza Hussein maze hinjiramo Yannick Bizimana.
Uyu musore akinjiramo yafashe umupira awucomekera Kakule Mugheni Fabrice wahise ahindura imbere y’izamu maze Jules Ulimwengu ahita atsinda igitego cya kabiri. Umukino waje kirangira ari 2-0.
Umukino wari wabanje wo muri iri tsinda ikipe ya TP Mazembe yatsinze KMC yo muri Tanzania 1-0.
Gutsinda uyu mukino Rayon Sports yahise igira amanota 6 iyibora itsinda A ndetse ihita inabona itike ya 1/4. Muri iri tsinda A, TP Mazembe ni iya 2 n’amanota 3, Atlabara na KMC zikagira 1.
11 babanjemo ku mpande zombi
Atlabala: Khamis Daniel, Mutawakil Abdelkarim, Mustafa Salim, Yakub Adam, Buay Lam, Peter Sunday, Mandela Malish, Okena Pixy, Nelson Mandela, Jimmy Michael na Obeyeno Philip Edirisi
Rayon Sports: Kimenyi Yves, Iradukunda Eric, Rugwiro Herve, Iragire Saidi, Rutanga Eric, Nshimiyimana Amran, Iranzi Jean Claude, Olokwei Commodore, Ciiza Hussein, Kakule Mugheni Fabrice na Jules Ulimwengu
)
Ibitekerezo