Siporo

Hoteli imwe yahanwe kubera amakosa yakoze muri Tour du Rwanda

Hoteli imwe yahanwe kubera amakosa yakoze muri Tour du Rwanda

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangaje ko cyaciye amande Hoteli ya Hilltop kubera amakosa yakozwe muri Tour du Rwanda 2022.

Guhera tariki ya 20 Gashyantare kugeza 27 Gashyantare mu Rwanda haberaga Tour du Rwanda 2022 yegukanywe n’umunya-Eritrea, Tesfazion Natnael.

Nyuma y’uko iri siganwa rirangiye, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere cyasanze imwe mu mahoteli yari afite isoko ryo gucumbikira abakinnyi muri iri siganwa hari amakosa yakoze maze icibwa amande.

Binyuze ku rukuta rwayo rwa twitter, RDB yavuze ko Hilltop Hotel yaciwe amande y’ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda.

Yagize iti “hakurikijwe serivisi zitari nziza zatanzwe na Hilltop Hotel n’akabyiniro kayo (Country Club) muri Tour du Rwanda iheruka kuba, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kiragira ngo kimenyesha abantu bose ko yaciwe amande y’ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda ikanihanangirizwa.”

Mu gihe cya Tour du Rwanda muri iyi Hoteli habaga amakipe atandukanye arimo Benediction Ignite yo mu Rwanda, ProTouch yo muri Afurika y’Epfo n’andi.

Hilltop Hotel yaciwe amande
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top