Siporo

Haruna Niyonzima yongereye amasezerano muri Yanga

Haruna Niyonzima yongereye amasezerano muri Yanga

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima yongereye amasezerano y’umwaka umwe ari umukinnyi wa Young Africans.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo Yanga ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yamaze kongerera uyu mukinnyi w’umunyarwanda amasezerano.

Mu Kuboza 2019 nibwo Haruna Niyonzima yari yasubiye muri Yanga avuye muri AS Kigali.

Uyu mukinnyi akaba yabwiye ISIMBI ko yishimiye kongera amasezerano y’umwaka umwe akinira iyi kipe ikunzwe cyane muri Tanzania.

Haruna wamenyekanye akinira Etincelles FC mu 2005, ahava ajya muri Rayon Sports yakiniye hagati ya 2006 na 2007 mbere y’uko ajya muri APR FC yakiniye imyaka ine, ahava muri 2011 ajya muri Tanzania muri Yanga yatandukanye nayo muri 2017 ajya muri Simba SC yavuyemo mu mpeshyi ya 2019 ajya muri AS Kigali batandukanye mu mpera za 2019 asubira muri Yanga.

Haruna Niyonzima yongereye amasezerano muri Yanga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Egide
    Ku wa 18-12-2020

    Banamwitaa fundi wa soccer ,Taifa urucyiko bahite aceceka,

IZASOMWE CYANE

To Top