Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima mu mpera z’icyumweru gishize yari yagiye kwereka umuryango we umugore we wa kabiri, Niyitegeka Consolée uzwi nka Cassa Rayaan.
Muri Mata 2020, Haruna Niyonzima ukinira Yanga muri Tanzania, yaratunguranye akora ubukwe n’umugore wa kabiri ari we Niyitegeka Consolée ’Cassa Rayaan’, ni ubukwe bwabereye mu gihugu cya Tanzania.
Uyu mukinnyi uri mu Rwanda mu kiruhuko, yaboneyeho umwanya ajya kwereka umuryango we uyu mugore baherutse kurushingana.
ku munsi w’ejo ni bwo uyu mukinnyi yari yajyanye uyu mugore i Rubavu aho yaherekejwe n’abantu barimo murumuna we, Hakizimana Muhadjiri wamaze kuba umukinnyi wa AS Kigali.
Mu ifoto yashyize kuri Instagram, yaherekejwe n’ubutumwa bugaragaza ko Haruna yishimiye kuba umugore we, Cassa Rayaan yahuye n’umuryango we, aho yagize ati“byari byiza kubona umuryango wanjye.”

Ibitekerezo