Rutahizamu wa AS Kigali, Hakimana Muhadjiri avuga ko nk’abakinnyi biteguye neza kandi bafite ubushobozi, igisigaye ari Nyagasani uzabafasha bagasezerera ikipe ya KCCA.
Ku munsi w’ejo ku wa Gatatu tariki ya 6 Mutarama 2021, AS Kigali izakina na KCCA umukino wo kwishyura w’ijnjora rya mbere ya CAF Confederations Cup, ukaba uzabera ku kibuga cya Saint Mary’s.
AS Kigali igiye gukina uyu mukino ifie ibitego bibiri by’impamba ni nyuma y’uko umukino ubanza wagombaga kubera i Kigali, KCCA yatewe mpaga y’ibitego 2-0 kuko itari ifite umubare w’abakinnyi buzuye bemerewe gukina uyu mukino, ni nyuma y’uko abakinnyi bayo benshi banduye icyorezo cya Coronavirus.
Hakizimana Muhadjiri umwe mu bazaba bayoboye ubusatirizi bw’iyi kipe ku munsi w’ejo, avuga ko nk’abakinnyi biteguye neza ahasigaye ari aha Nyagasani.
Ati"ni ugukora tukareba ko Nyagasani adufasha kuko ubushobozi turabufite. KCCA ni ikipe itoroshye niyo mpamvu tugomba gukoresha imbaraga zose kugira ngo dutsinde uyu mukino. Dufite amahirwe kuko dufite ibitego 2, tugomba kurwana nabyo rero kugira ngo turebe ko twakwinjiza n’ibindi kandi k’ubushobozi bw’Imana nziko tuzabikora."
AS Kigali yageze muri iki cyiciro nyuma yo gusezerera Orapa United yo muri Botswana, nikuramo KCCA izahura n’ikipe imwe muzizasezererwa muri Champions League, yayikuramo igahita ijya mu matsinda.

Ibitekerezo