Siporo

Hakizimana Muhadjiri ashobora kwerekeza gukina muri Algeria

Hakizimana Muhadjiri ashobora kwerekeza gukina muri Algeria

Rutahizamu wa AS Kigali n’Amavubi, Hakizimana Muhadjiri avuga ko ari mu biganiro n’amakipe atandukanye ndetse ko bishoboka ko yazajya gukina mu gihugu cya Algeria.

Uyu rutahizamu yagarutse mu Rwanda muri Gashyantare 2020 avuye muri Emirates Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Muri Kanama 2020 nibwo yasinyiye AS Kigali amasezerano y’umwaka umwe, mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko n’ubwo yasinyiye AS Kigali ariko yakomeje kugenda avugana n’amakipe atandukanye amwereka ko amwifuza yo hanze y’u Rwanda.

Ati“intego n’ubundi ni ugusubira gukina hanze y’u Rwanda. Ntabwo amakipe yabura aba ahari tuvugana n’ubwo haba hari abasa n’abakina. Ntabwo navuga ngo ni iyi n’iyi ariko arahari, njye nkunda kuvuga ibintu byarangiye.”

Akomeza avuga ko amwe yavuye muri CHAN yakinnye muri Cameroun cyane ko yari umwe mu bakinnyi babanzamo ndetse andi akaba yari asanzwe ahari.

Ati“amwe yari asanzwe ahari tuvugana, andi nayakuye muri CHAN nibyo, CHAN yatumye hari andi makipe ambenguka.”

Uyu musore utifuza kuba yavuga amwe mu makipe amwifuza, yavuze ko abakunzi be bamenya ko ashobora kwerekeza muri Algeria.

Ati“Ntabwo ndibubivugeho cyane, kuko uyu munsi ushobora kuvuga ikintu ejo bikanga. Nta gihindutse nshobora kwerekeza gukina muri Algeria.”

Avuga ko amasezerano ye na AS Kigali atamuzitira kuko abonye ikipe imwifuza bakumvikana yavugana n’ubuyobozi bwa AS Kigali bukamurekura.

Hakizimana Muhadjiri yakiniye amakipe atandukanye arimo Kiyovu Sports, Mukura VS, APR FC na AS Kigali zo mu Rwanda, ni mu gihe hanze y’u Rwanda yakiniye Emirates Club yo muri Leta Zuzne Ubumwe z’Abarabu.

CHAN yitwaye neza abona amakipe amwe amubenguka
Muhadjiri ni umwe mu bakinnyi bafasha AS Kigali muri iyi minsi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top