Nyuma yo gutsindwa imikino ibiri yikurikiranya, ikipe ya Gasogi United umujinya iwutuye AS Muhanga iyitsinda ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona umwaka w’imikino wa 2019-2020.
Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali Nyamirambo uyu munsi tariki ya 19 Mutarama 2020 saa 15:00’
Uyu munsi ni bwo hasojwe imikino y’umunsi wa 18, hari habaye imikino igera kuri 4 ni mu gihe indi yari yarabaye ku munsi w’ejo hashize ndetse no ku wa Gatanu.
Nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ndetse na Marines FC mu mikino iheruka, ikipe ya Gasogi United yagiye kwakira AS Muanga imeze nk’intare yakomeretse, ibi nibyo byaje gutuma AS Muhanga igorwa n’umukino.
Ku munota wa 3 gusa w’umukino, Gasogi United yari imaze kubona igitego gitsinzwe na rutahizamu wavuye muri AS Kigali, Nshimiyimana Ibrahim.
Amakipe yakomeje gukina ndetse AS Muhanga ishaka kwishyura iki gitego, iki cyizere cyaje kuyoyoka ku munota wa 90 ubwo Manace Mutatu yashyirgamo igitego cya 2 maze umukino urangira ari 2-0.
Mu y’indi mikino yabaye uyu munsi, Police FC yatsinze Gicumbi 1-0 cyatsinzwe na Mico Justin, Kiyovu Sports itsindira Sunrise i Golgotha 2-0 bya Rutsiro na Saba Robert ni mu gihe Musanze FC yatsinze Mukura 1-0 cya Cedric Mugenzi.
Imikino yabaye ejo no ku wa Gatanu, Bugesera yanganyije na AS Kigali 0-0, APR FC inganya na Etincelles 1-1, Rayon Sports itsinda Espoir 3-0 mu gihe Marines yanganyije na Heroes 0-0.
Nyuma y’umunsi wa 18 APR FC iyoboye urutonde n’amanota 42, Rayon Sports ifite 38, Police FC ikagira 37, Mukura VS 28 mu gihe Kiyovu Sports ifite 26.

Ibitekerezo