Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ‘FRVB’, riri mu ihurizo nyuma y’uko bataramenya niba FIVB izabafatira ibihano bakamenya uko bategura umwaka w’imikino wa Volleyball.
Muri Nzeri 2021 nibwo mu Rwanda habereye igikombe cy’Afurika muri Volleyball, mu bagore u Rwanda rwaje gushinjwa gukinisha abakinnyi babonye ibyangombwa binyuranyije n’amategeko, ni abakinnyi 4 bakomoka muri Brazil, byatumye u Rwanda ruhanwa by’agateganyo aho rwakuwe mu irushanwa ndetse ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa volleyball ‘FIVB’ rikaba ryarahise ritangira iperereza, u Rwanda rutegereje kureba niba ruzahanwa imyaka 2 rutitabira amarushanwa cyangwa ruzakomorerwa.
Visi Perezida wa FRVB, Nsabimana Eric ubwo yabazwaga aho imyiteguro igeze bategura shampiyona, yavuze ko kugeza ubu batarafata umwanzuro neza ko ahubwo bategereje igisubizo cya FIVB.
Ati “nyuma y’irushanwa rya Gisagara Pre-Season Tournament, icyumweru kimwe turahita twinjira muri shampiyona, gusa na none ntabwo twinjira muri shampiyona tutazi icyemezo cya FIVB, iyo ni gahunda dutegura kugira ngo tutazatungurwa, n’aya marushanwa turimo dukora ni uko ari amarushanwa yateguwe n’abafatanyabikorwa bacu.”
Avuga ko bakeneye kumenya umwanzuro wa FIVB mbere y’uko bakomeza amarushanwa ya Volleyball bakamenya niba bababarirwa ku buryo bakwinjizamo n’abanyamahanga cyangwa niba ibihano bigumaho bagategura shampiyona ishingiye ku bakinnyi bari basanzwe muri shampiyona kuko kwinjiza abanyabanyamahanga bizaba bidakunda bitewe n’uko sisiteme izaba ifunze.
Bateganya ko bitarenze tariki ya 6 Ugushyingo FIVB yakabaye yamaze kubamenyesha umwanzuro wafashwe ariko bakaba bagomba gutegereza.

Ibitekerezo