Imyidagaduro

French Montana yahaye abana bo muri Uganda inzu y’agatangaza

French Montana yahaye abana bo muri Uganda inzu y’agatangaza

Umuraperi Karim Kharbouch uzwi cyane ku izina French Montana yubakiye inzu ihenze abana bagize itsinda rya Triplets Ghetto Kids nyuma yo kumubyinira mu ndirimbo ye no kumufasha mu bitaramo aririmbamo.

Itsinda Triplets Ghetto Kids ryo muri Uganda rigizwe n’abana bahoze mu buzima bwo ku muhanda nyuma bakiyegurira umwuga wo kubyina, bamenyekanye cyane babyinira Eddy Kenzo nyuma baza no kugenda bifashishwa n’ibyamamare mu mishinga mpuzamahanga.

Aba bana bagize Triplets Ghetto Kids banditse ku mbuga nkoranyambaga zabo bashimira French Montana wabafashije gukabya inzozi zabo zo kugira urugo rwiza kandi rwiyubashye.

Iri tsinda ryanditse kuri Instagram yaryo riti "French Montana n’ikipe yose ntitwabona uko tubashimira byuzuye! Turasenga Imana ngo ikomeze kubahundagazaho umugisha kandi tuzahora tubishimira! French Montana amagambo ntabwo yasobanura uko twishimye, Imana niyo yonyine ireba mu mitima yacu."

Uyu muraperi yubakiye inzu aba bana nyuma yo gukorana na bo mu mushinga w’amashusho y’indirimbo ye yitwa "Unforgettable" yahuriyemo na Swae Lee. Yagiye ishyirwa mu za mbere ku ntonde z’indirimbo zakunzwe, kuri ubu imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 800.

Banamufashije mu birori bya BET Awards mu mpera z’umwaka ushize, byasusurukijwe n’abandi barimo, Bruno Mars waririmbye mu gufungura ku mugaragaro itangwa ry’ibi bihembo, inyuma ye haririmbye abandi bahanzi barimo Mary J. Blige, Tamar Braxton, SZA n’abandi.

Aba bana babyiniye French Montana mu ndirimbo ye bitumbagiza ubwamamare bwabo

Nyuma yo gukorana n’aba bana mu muziki, French Montana yagiye atanga inkunga zitandukanye muri Uganda zirimo iyo miliyoni 350 sh yo kubaka ikigo nderabuzima cya Suubi Health Center ndetse n’ahabikwa amaraso akenerwa mu bikorwa by’ubuvuzi muri icyo gihugu.

Uyu muraperi ni umwe mu baraperi bagezweho muri Amerika, akunze kwifashishwa cyane mu ndirimbo zihuriza hamwe abahanzi bakomeye, akoranira bya hafi na Dj Khaled, bakoranye mu yitwa ’Pop That’, ’No Shopping’ yakoranye na Drake, ’Freaks’ na Nicki Minaj n’izindi.

Inzu French Montana yubakiye abana bagize Triplets Ghetto Kids
Igipangu cy'inzu French Montana yubakiye Triplets Ghetto Kids
Baherukaga gufasha uyu muraperi mu birori bya BET Awards by'umwaka ushize
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Emmy
    Ku wa 8-11-2018

    Imana itangangira igihee kbs

IZASOMWE CYANE

To Top