Siporo

FIFA igiye kugira icyicaro mu Rwanda

FIFA igiye kugira icyicaro mu Rwanda

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ’FIFA’, yemerewe na Guverinoma y’u Rwanda kuba yagira icyicaro mu Rwanda.

Uyu ukaba ari umwe mu mwanzuro wemerejwe mu nama y’Abaminisitiri yaraye ibaye ku wa Mbere tariki ya 4 Mutarama 2021.

Bemeje amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ’FIFA’, iyemerera kuba yagira icyicaro mu Rwanda.

Ibi bikaba biri muri gahunda FIFA yihaye yo kuba yagira amashami atandukanye hirya no hino ku Isi, bikaba ari igice kimwe muri gahunda yayo yaguye ya FIFA Forward aho ifasha amashyirahamwe arigize muri gahunda z’iterambere.

U Rwanda rugiye kuba igihugu cya 4 muri Afurika kigiye kujyamo icyicaro cya FIFA kuva muri 2016 haza iyi gahunda ya FIFA Forward, ni nyuma ya Dakar muri Sénégal, i Johannesburg muri Afurika y’Epfo n’iya Addis Ababa muri Ethiopia yafunguwe umwaka wa 2019.

Ahandi hamaze kujya iki cyicaro, ni muri India, Malaysia, New Zealand, Panama, Paraguay, Barbados na United Arab Emirates.

Aya mashami akaba afasha abanyamuryango wa FIFA kuba bayagezaho ibibazo byayo bigakemukira hafi aho kwirirwa bajya ku cyicaro gikuru cya FIFA kiri mu Busuwisi.

Muri 2019 iri shami ryafunguwe muri Ethiopia, ni umuhango wari witabiriwe na perezida wa FERWAFA, Rtd Brig Gen Sekanama Jean Damascene
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top