Siporo

FERWAFA yerekanye umutoza mushya w’Amavubi (AMAFOTO)

FERWAFA yerekanye umutoza mushya w’Amavubi (AMAFOTO)

Umunya-Espagne, Carlos Alós Ferrer ni we wagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru Amavubi gihe cy’umwaka umwe uri imbere.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Werurwe 2022 nibwo FERWAFA ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yemeje ko Carlos Alós Ferrer w’imyaka 47 ari we mutoza mushya w’ikipe y’igihugu Amavubi.

Tariki ya 23 Werurwe 2022 nibwo FERWAFA yatangaje ko hari abatoza barenga 10 banditse bifuza gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ndetse bari mu biganiro nabo.

Hari nyuma y’uko mu ntangiriro za Werurwe 2022 FERWAFA yari yamenyesheje Mashami Vincent ko atazongererwa amasezerano nk’umutoza mukuru w’Amavubi kuko umusaruro we mu myaka 3 n’igice yayimazemo batawishimiye.

Carlos Alós Ferrer ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’ubutoza itangwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi (UEFA Pro License), 2003-2005 yatoje ikipe y’abato y’iwabo muri Espagne ya Amposta, 2007-08 yari umutoza wa Tortosa nayo yo muri Espagne, 2010-11 yari umwungiriza muri Kitchee yo muri Hong Kong, 2015 yatoje Pogon Siedlce yo muri Poland, , 2017 yatoje abatarengeje imyaka 17 ba Kazakhstan (Kazakhstan U17), 2017-18 yari umutoza wa Kairat yo muri Kazakhstan, yaje kuza muri Afurika aho 2019 yari umutoza wa FAR Rabat yo muri Maroc ariko ntiyahatinze kuko muri uwo mwaka yahise ajya gutoza ikipe ya Qatar SC iherereye mu Mujyi wa Doha muri Qatar, 2020-21 yari umutoza w’ikipe ya Enosis Neon Paralimni yo muri Cyprus.

Carlos asinyira amasezerano yo kuba umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi
Yahawe amasezerano y'umwaka umwe
Ari kumwe n'umunyamabanga wa FERWAFA imbere y'ibiro bya FERWAFA
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • kamanayo
    Ku wa 2-11-2023

    Andika Igitekerezo Hano amafaranga

  • Lica
    Ku wa 29-03-2022

    Nuko nuko nawe nagerageze turebe gusa ntacyo mbijeje pe erega ikibazo si abatoza pe na Mashami yarashoboye nubwo twikundira abera Ariko ntabirenze uyu aje gukora dore aho nibereye mwene Kanyarwanda uyu ntacyo atuzabiye pe gusa Mashami lmana izakwifashirize ubo ekipe zima kuko ufite impano kandi ibyo ukora urabizi pe courage never give up

  • Jeansabic
    Ku wa 29-03-2022

    Ubu uyu mutoza niwe uje kuduhoza amarira koko?ahaaa naze nawe
    Gusa imitorere y’abatoza nayo ntawamenya peee

IZASOMWE CYANE

To Top