Siporo

FERWAFA yavuye ku izima

FERWAFA yavuye ku izima

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryavuye ku izima yemera icyemezo cya MINISPORT cyo kuba Mashami ari we ugomba kongera kuragizwa ikipe y’igihugu mu mezi ari imbere, ni nyuma y’uko yavugaga ko yananiwe kugera nshingano yahawe akwiye gusimbuzwa.

Ubwo Mashami yahabwaga amasezerano y’ikiraka cy’amezi 3 muri Kanama, yari yasabwe kurenga ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, yarabikoze asezereye Seychelles, yari yasabwe kandi kubona itike ya CHAN 2020, nayo yarayibonye, yari yasabwe no kubona byibuze amanota 4 mu mikino ibiri yo mu matsinda mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, ibi byo byaramunaniye kuko yatsinzwe na Mozambique ndetse na Cameroun.

Ibi nibyo byatumye FERWAFA yandikira MINISPORT iyimesha ko Mashami atazakomeza gutoza ikipe y’igihugu kuko inshingano yari yemeye zamunaniye, FERWAFA yanasabaga niba byashoboka ko bahabwa uburenganzira bagashaka undi mutoza w’ikipe y’igihugu.

Mashami ni we byitezwe ko akomeza gutoza Amavubi

MINISPORT nk’umufatanyabikorwa wa FERWAFA wishyura umutoza w’ikipe y’igihugu, byari byitezwe ko izemerera FERWAFA igashaka undi mutoza nk’uko bisanzwe no mu yandi mafederasiyo aho ari yo ashaka umutoza agahembwa na Minisiteri.

FERWAFA yaje gutungurwa ubwo Minisiteri yayisubuje ko Mashami ari ugomba gukomeza gutoza ikipe y’igihugu kugera mu mikino ya CHAN 2020 izaba muri Mata ikabera muri Cameroun.

FERWAFA ntiyifuzaga ko Mashami akomeza kuyobora ikipe y'igihugu

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI, yemeza ko FERWAFA yari yanze iki cyemezo ndetse ibwira Minisiteri ko yo itamusinyisha ahubwo babe ari bo bamwihera amasezerano.

Mu kiganiro umunyamabanga wa FERWAFA yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko uyu umwanzuro wamaze gufatwa ko Mashami ari mutoza ugomba kubanza kwegerwa mbere y’abandi akaba ari we uganirizwa ku kuba yakongererwa amasezerano yo gukomeza kuyobora ikipe y’igihugu.

Yagize ati“umwanzuro wamaze gufatwa, umutoza ugomba kwegerwa kugira ngo abe yanatoza Amavubi ni uwari usanzwe uyatoza(Mashami), ariko byumvikane neza ko amasezerano ye ntabwo arasinywa ngo ashyirweho umukono, kandi amasezrano ni impande 2 ziyaganiraho, icyabayeho ni umwanzuro wafashwe hasigaye kureba azasinywa n’ibizaba biyakubiyemo. Uwari warasoje amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu hafashwe umwanzuro ko yakongera kuyatoza.”

Umunyamabanga wa FERWAFA yemeje ko icyemezo cyamaze gufatwa, Mashami ari we ugiye kuganirirzwa

Yakomeje avuga ko bafashe raporo ikubiyemo uko umutoza yitwaye mu masezerano ye ashize maze ifata umwanzuro w’uko ari we wakongera akegerwa akaba yahabwa andi masezerano.

N’ubwo hataremezwa umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, hasigaye amezi make ngo u Rwanda rwongere rwinjire mu marushanwa aho mu kwezi kwa 3 hari imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, n’aho mu mu kwa 4 hakaba imikino ya CHAN izabera muri Cameroun u Rwanda ruzitabira.

Amavubi afite urugamba guhera mu kwezi kwa Werurwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top