Siporo

FERWAFA yatewe imijugujugu nyuma yo kugarura mu nshingano umunyamabanga wa yo

FERWAFA yatewe imijugujugu nyuma yo kugarura mu nshingano umunyamabanga wa yo

Nyuma y’uko FERWAFA itangaje ko Muhire Henry, umunyabanga wa yo yagarutse mu nshingano nyuma yo guhagarikwa by’agateganyo kubera amakosa yakozwe mu kazi ke, yibasiwe n’abatari bake bavuga ko uku ari ugutsindwa kuri yo.

Tariki ya 20 Kamena 2022 ni bwo FERWAFA yasohoye itangazo rihagarika by’agateganyo Muhire Henry kubera amakosa yagaragaye mu kazi ke.

Uyu mugabo bivugwa yashinjwaga kuba yarasinyanye amasezerano n’uruganda rwa Masita yo kwambika ikipe y’igihugu ubuyobozi bwa FERWAFA butabizi, kugeza aho uru ruganda rwohereje imyenda hakabura uyikura muri MAGERWA kubera ko FERWAFA yanze kuyikurayo kuko itari izi iby’ayo masezerano, bivugwa ko yafashe ideni mu izina rya FERWAFA kugira ngo ayikureyo.

Muhire Henry yahagaritswe kandi nyuma y’amakosa yagiye agaragarwaho harimo nk’iriheruka ryo gufata umwanzuro wo gutera mpaga ikipe ya Rwamagana City ngo itazakina 1/2 na Interforce ayo mahirwe agahabwa AS Muhanga.

Rwamagana City yarajuriye ndetse basanga uwo mukinnyi bivugwa ko afite amakarita 3 y’umuhondo ntayo afite (Mbanze Josua) maze iyi kipe ihabwa ubutabera.

Iki kirego cya Rwamagana City cyatumye Nzeyimana Felix wari umukozi ushinzwe amarushanwa n’umusifuzi Java bahita bafungwa. Felix ngo yabwiye uyu mufuzi gukora raporo mpimbano igaragaza ko umukinnyi wa Rwamagana City, Mbanze Josua yabonye ikarita y’umuhondo ku mukino wa Nyagatare watumye yuzuza amakarita 3 y’imihondo ndetse amwizeza ko nibicamo azamureba.

Ibi byose ariko Felix bivugwa ko yabikoraga abisabwe na Muhire Henry, umunyamabanga wa FERWAFA.

Nyuma y’uko FERWAFA itangaje ko Muhire Henry yagaruwe mu mirimo, benshi bahise bayibasira bavuga ko batumva uburyo yagarurwa mu nshingano kandi ari we nyirabayazana.

Muhire Henry yagaruwe mu nshingano
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top