FERWAFA yatangaje urutonde rw’abatoza barenga 10 barimo Stephen Constantine bari mu biganiro byo gutoza Amavubi
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryamaze utangaza urtonde rw’abatoza bari mu biganiro kugira ngo babe bahabwa inshingano zo gutoza ikipe y’igihugu, ni urutonde ruriho n’umwongereza Stephen Constantine wigeze gutoza Amavubi.
Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo FERWAFA yemeje ko itazongerera amasezerano uwari umutoza w’ikipe y’igihugu, Mashami Vincent.
Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, FERWAFA yavuze ko muri aka karuhuko FIFA iba yaratanze ngo abakinnyi bajye mu makipe y’ibihugu, Amavubi nta mikino ya gicuti afite ariko bari mu biganiro n’abatoza bifuza gutoza Amavubi, mu minsi mike bakaba bazamenyesha abanyarwanda uwatoranyijwe.
Bagize bati “Mu gihe turi mu gihe cyahariwe imikino y’amakipe y’ibihugu ku ngengabihe ya FIFA, nta mikino iteganyijwe y’Amavubi muri iki gihe ariko FERWAFA iri mu biganiro n’abakandida ku mwanya wo gutoza ikipe y’igihugu. Mu minsi ya vuba turabatangariza umutoza mushya n’abo bazakorana.”
Bavuze ko ari abatoza barenga 10 ariko bakaba batangaje icumi gusa barimo Stephen Cosntantine w’imyaka 59 wigeze gutoza Amavubi 2014-2015.
Batangaje ibi mu gihe byavugwaga ko umufaransa, Alain Giresse uri kuri uru rutonde ari we wamaze gutoranywa kuba umutoza w’Amavubi ndetse ari no mu Rwanda.
Abatoza 10 batangaje na FERWAFA bifuza gutonza Amavubi
Alain Giresse (France)
Sunday Oliseh (Nigeria)
Sebastian Migne (France)
Tony Hernandez (Spain)
Gabriel Alegandro Burstein (Argentine)
Hossam Mohamed El Badry (Egypt)
Ivan Hasek (Czech Republic)
Arena Gugliermo (Switzerland)
Stephen Constantine (England)
Noel Tossi (France)

Ibitekerezo