Siporo

FERWAFA yatangaje uko amakipe azagabana amafaranga ya FIFA

FERWAFA yatangaje uko amakipe azagabana amafaranga ya FIFA

Nyuma y’uko impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi FIFA I tanze milyoni y’amadorari kuri buri federasiyo yo ku Isi mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za COVID-19, FERWAFA yemeje ko buri kipe y’abagabo ikina mu cyiciro cya mbere izahabwa miliyoni 28 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi ikaba ari imyanzuro yavuye mu nama yahuje komite nyobozi ya FERWAFA yateranye ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 18 Kanama 2020.

Umunyabanga wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis akaba yavuze ko bizeye ko aya mafaranga azafasha abanyamuryango guhangana n’ikibazo cy’ubukungu bahuye na cyo muri iki gihe cya COVID-19, gusa na none bakaba bagomba kuyakoresha hakurikijwe amabwriza FIFA yashyizeho.

Uko amafaranga ya FIFA azakoreshwa

Gushyira mu bikorwa amarushanwa y’abatarengeje imyaka U-15 y’amakipe yo mu cyiciro cya mbere: Amafaranga y’u Rwanda miliyoni 72
 Ibikorwa byo Guteza Imbere Umupira w’amaguru: Amafaranga y’u Rwanda miliyoni 50

 Amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu bagabo: Amafaranga y’u Rwanda miliyoni 28 kuri buri kipe

 Icyiciro cya kabiri mu bagabo: Amafaranga y’u Rwanda miliyoni 10 kuri buri kipe

 Amakipe y’abagore (Abagize Inteko rusange): Amafaranga y’u Rwanda miliyoni 5 kuri buri kipe

 Amakipe y’abagore (Abagize Inteko rusange Amafaranga y’u Rwanda miliyoni 4 kuri buri kipe

 kongera gutangira ibikorwa by’umupira w’amaguru mu marushanwa yose: Amafaranga y’u Rwanda miliyoni 15

 Ihuriro ry’abatoza mu Rwanda(AEFR): Amafaranga y’u Rwanda miliyoni 2.5

 Ihururira ry’abasifuzi (ARAF): Amafaranga y’u Rwanda miliyoni 2.5

 Ijabo ryawe Rwanda: Amafaranga y’u Rwanda miliyoni 2.5

 Abasifuzi n’abakomiseri b’imikino: Amafaranga y’u Rwanda miliyoni 17 bazagabana bose

Ni amafaranga azatangwa mu byiciro 2, icyiciro cya mbere kizakorwa hagendewe ku makipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo yakinnye umwaka w’imikino wa 2021-2020, ni mu gihe igice cya kabiri hazagenderwa ku makipe azitabira umwaka w’imikino wa 2020-2021.

FIFA iteganya ko aya mafaranga azakoreshwa mu kwishyura ibirarane amakipe afitiye abakinnyi ndetse n’abatoza.

Gushyira mu bikorwa amabwiriza ajyanye no kurwanya, gukumira icyorezo cya COVID-19 yashyizweho na FERWAFA, Minisiteri ya Siporo n’ibindi bigo nderabuzima.

FERWAFA kandi yemeje ingengo y’imari y’umupira w’abagore ingana n’ibihumbi 500 by’amadorali na yo yatanzwe na FIFA, ikaba izatangaza uko izakoreshwa mu minsi iri imbere.

Buri kipe yo mu cyiciro cya mbere izahabwa miliyoni 28
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top