FERWAFA yashyizeho amatariki ya tombala ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro
Ishyirahawe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryamaze kumenyesha amakipe 7 atarakinnye ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro igihe tombola ya 1/8 izabera.
Mu ibaruwa yasinyweho n’umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry yandikiwe amakipe azakina 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro cya 2022, bamenyeshejwe ko tombola izaba tariki ya 1 Mata 2022 saa 10h00’ kuri FERWAFA.
Bamenyeshejwe ko ikipe itazahagararirwa izagendera ku myanzuro izafatwa.
Kugeza ubu amakipe 8 niyo yamaze kubona itike ya 1/8, harimo 7 yakomeje bitewe n’amanota yabonye mu gikombe cy’Amahoro mu myaka 2 itambutse ari yo; Rayon Sports, AS Kigali, Mukura VS&L, SC Kiyovu, APR FC, Police FC na Sunrise FC. Aya makipe akaba yiyongeraho Marines yasezereye Nyanza FC mu ijonjora ry’ibanze.
Andi makipa akazamenyekana ejo no ku wa Kane, ni nyuma y’imikino yo kwishyura y’ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro.
Dore imikino yo kwishyura uko iteganyijwe, ibiri mu dukubo ni ibyavuye mu mukino ubanza
Ku wa Gatatu, 30/03/2022:
Bugesera FC vs UR FC (6-0)
Espoir FC vs La Jeuness (2-3)
Etincelles vs Rutsiro FC (2-1)
Gasogi United vs Heroes (2-1)
Ku wa Kane, 31/03/2022:
Gicumbi FC vs Gorilla (1-1)
Amagaju vs Impeesa (1-0)
Inatre FC vs Musanze FC (1-1)
Etoile del’Est vs Musanze (2-0)

Ibitekerezo
niragire gisele
Ku wa 29-03-2022police fc twiteguye kugitwara
niragire gisele
Ku wa 29-03-2022police fc twiteguye kugitwara
niragire gisele
Ku wa 29-03-2022police fc twiteguye kugitwara