Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ’FERWAFA’, ryamaze gufata umwanzuro ko nta kiruhuko cya FIFA kizajya kinyuraho Amavubi adakinnye umukino wa gishuti.
Akenshi usanga u Rwanda akaruhuko FIFA itanga kugira ngo abakinnyi bajye mu bihugu byabo gukina imikino imwe n’imwe yaba iya gishuti cyangwa andi marushanwa, u Rwanda bitarureba, kuko ikipe y’igihugu ihamagarwa bagiye gukina amarushanwa.
Abenshi mu basesenguzi b’umupira w’amaguru, abatekinisiye barimo n’abatoza, bakubwira ko kuba u Rwanda rwari rumaze igihe rutitwara neza mu marushanwa rwitabiriga bidaterwa n’uko ikipe ari mbi, ahubwo kuba batamenyeranye ari kimwe mu bituma idatanga umusaruro nyawo.
Mashami Vincent umutoza w’ikipe y’igihugu, aherutse gutangaza ko kujya mu irashanwa ufite abakinnyi bavuye mu makipe atandukanye, iminsi myinshi bose bakorera hamwe imyitozo itarenga ibiri kuko benshi bahagera batinze, nta mukino wa gishuti ikipe iba yaranabonye ngo yitegurireho, ari kimwe mu bituma batitwara neza.
Visi perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Marcel Matiku avuga ko icyo kibazo nabo bakizi ariko bakiganiriyeho ku buryo uko byagenda kose u Rwanda rugiye kujya rukina imikino ya gishuti.
Yagize ati"niyo gahunda dufite, rwose kuko ejo twabiganiriyeho kuri buri mukino mpuzamahanga twakagombye kuba tubona umukino wa gishuti, twabishyize muri gahunda yacu nka federasiyo ku bufatanye na MINISPOC, turizera ko byose bizashoboka kandi ahari ubushake byose birashoboka."
Si kenshi uzunmva u Rwanda rwakinnye umukino wa gishuti kabone n’iyo rwaba rurinmo kwitegura irushanwa rikomeye, gusa bafashe uyu mwanzuro mu rwego rwo gufasha Amavubi kongera gutsinda abanyarwanda bakayagarurira icyizere.

Ibitekerezo
ABIMANA AIME
Ku wa 20-09-2019kugira ngo umupira wo murwanda bajya kureba imano zabana mubigo byamashuli.
Amb. Saleh HABIMANA
Ku wa 19-09-2019.... ubundi twikomereze IMIHIGO ....
joseph hitimana
Ku wa 19-09-2019shyigikiye ferwafa kugitekerezo kiza cyo gushyiraho imikino yagishuti ihoraho kwikipe ya mavubi bakomereze aho tubarinyuma