Siporo

FERWAFA yafatiye Rayon Sports ibihano 3

FERWAFA yafatiye Rayon Sports ibihano 3

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ’FERWAFA’ ryamaze gufatira ibihano ikipe ya Rayon Sports bitewe n’uko yikuye mu irushanwa ry’igikombe cy’Intwari cya 2020.

Tariki ya 24 Mutarama 2020 ni bwo Rayon Sports yikuye mu irushanwa ry’igikombe cy’Intwari rya 2020 ryatangiye tariki 25 Mutarama risozwa tariki ya 1 Gashyantare 2020, yavugaga ko hari amategeko arigenga yanze guhindurwa kandi babona ababangamiye.

Ku munsi w’ejo tariki ya 7 Gashyantare 2020 ni bwo komite nyobozi ya FERWAFA yateranye yiga kuri uku kwikura mu irushanwa ry’igikombe cy’Intwari kwa Rayon Sports.

Hakurikijwe amategeko nshingiro ya FERWAFA, komite nyobozi yasanze Rayon Sports yarishe ingingo ya 12 aho ivuga ko "buri munyamuryango agomba gukurikiza amategeko n’amabwiriza ya FERWAFA."

Muri aya mategeko nshingiro kandi avuga ko umunyamuryango agomba kugira uruhare mu marushanwa n’ibindi bikorwa bya siporo byateguwe na federasiyo.

Hashingiwe ku ngingo ya 60 igenga amarushanwa, Rayon Sports ikaba yafatiwe ibihano bitatu.

Icya mbere Rayon Sports yahanishijwe kutazitabira irushanwa ry’igikombe cy’Intwari cya 2021.

Icya kabiri Rayon Sports yaciwe amande angana n’ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda.

Icya gatatu ni uko iyi kipe yahahishijwe kudategura cyangwa kwitabira imikino ya ya gishuti n’amakipe yo mu Rwanda ndetse no hanze ya rwo mu gihe kingana n’amezi 12.

FERWAFA ikaba yanatangaje ko iyi myanzuro yamaze kumenyeshwa ikipe ndetse ikaba igomba no guhita yubahirizwa.

Rayon Sports yafatiwe ibihano kubera kwikura mu irushanwa ry'igikombe cy'Intwari
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • polo
    Ku wa 8-02-2020

    Si uguhana ni bimwe bita munyumvishirize nta muntu utabibona ntabwo biri fair

  • Tuyishime eric
    Ku wa 8-02-2020

    Mubyukuri ferwafa irahubuka kuko macth amical ntaho zihuriye nubutumire bwubutwari ikindi bashake abantu bakinnye umupira bazwi plz turambiwe ferwafa amavubi barayishe championa nuko plz mwegure kuko niba ataruko mugiye kicuza

  • john peter
    Ku wa 8-02-2020

    Ndumva atarugukemura ikibazo ahubwo nukugaragaza wa muco was "Ndigabo" nkaba ntekereza ko hariho urukiko ruburanisha imanza zo Mu mupira w’ amaguru bibaye ngombwa rayon yakerekeza iyo nzira.

IZASOMWE CYANE

To Top