Nyuma yo kubona ko hari impanuka zishobora kubera ku kibuga zanavamo ubumuga bwa burundu, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryafashe umwanzuro wo kwishyurira ubwishingizi amakipe yose yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri abagabo n’abagore.
Ibi biragara mu itangazo iri shyarahamwe ryashyize hanze, ruvuga ko amakipe yose yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo n’abagore, abazakina igikombe cy’Amahoro cya 2020 abakinnyi ba yo n’abagize staff tekinike(abatoza n’ababungirije, team manager, abaganga, abashinzwe ibikoresho) hakiyongeraho n’abasifuzi bamenyeshejwe ko bamaze gufatirwa ubwishingizi bw’ubuzima ariko buzajya bukora ku mukino bakinnye cyangwa bayoboye.
Ubu bwishingizi bugendanye n’impanuka zishobora guturuka mu kibuga zikaba zavamo urupfu cyangwa se n’ubumuga.
Yakomeje isobanura ko muri rusange ubu bwishingizi burebana n’impanuka yaviramo umuntu urupfu, kuvunikwa kw’igupfa cyangwa ibindi bice by’umubiri biturutse ku mpanuka yo mu kibuga, ubumuga bwa burunddu cyangwa ubutari ubwa burundu ariko biturutse ku mpanuka zo mu kibuga.
Ku mpanuka yaviramo umuntu urupfu hazajya hishyurwa miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda kimwe n’impanuka yaviramo umuntu ubumuga bwa burundu, n’aho amafaranga yo kwivuza ni ibihumbi 200.
Ukeneye kwivuza azajya akoresha amafaranga ye ubundi nyuma sosiyete y’ubwishingizi imusubize amafaranga aho izajya yifashisha urupapuro rw’umukino(feulle de match) yahuriyeho n’ikibazo.
Ubu bwishingizi bukaba bwaratangiye gukora kuva tariki ya 4 Ukuboza 2019.

Ibitekerezo