Amakipe yombi y’u Rwanda ageze muri 1/2 yasoje imikino y’amatsinda adatsinzwe
Kuri uyu wa Gatatu i Addis Ababa hasojwe imikino y’amatsinda y’irushanwa IHF Trophy/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20, aho amakipe y’u Rwanda yasoje ayoboye amatsinda.
Mu batarengee imyaka 18, u Rwanda nyuma yo gutsinda Tanzania na Djibouti, rwasoreje kuri Kenya kuri uyu wa Gatatu.
Wari umukino utoroshye aho igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Kenya iri imbere n’ibitego 27 kuri 22, igice cya kabiri kigitangira Kenya yakomeje kujya imbere ishyiramo ikinyuranyo cy’ibitego 8 (30-22), abana b’u Rwanda baje gukora iyo bwabaga ibitego babimaramo, birangira batsinze Kenya ibitego 49 kuri 48.
Biteganyijwe ko muri 1/2 u Rwanda rugomba guhura na Uganda maze Kenya igakina n’u Burundi.
Ku ruhande rw’abatarengeje imyaka 20, u Rwanda rwasoreje kuri Ethiopia yari imbere y’abafana bayo kuko iri rushanwa ririmo kubera Addis Ababa muri Ethiopia.
Ni umukino igice cya mbere cyarangiye u Rwanda ruhagaze neza aho rwari rwatsinze Ethiopia ibitego 18 kuri 12.
Mu gice cya kabiri bafashijwe n’umurindi w’abafana, Ethiopia ibitego yaje kubimaramo ndetse ijya imbere u Rwanda ho ibitego 2, ariko abasore b’u Rwanda baza kongera kujya imbere umukino urangira u Rwanda rutsinze Ethiopia ibitego 39 kuri 35
Muri 1/2 U Rwanda ruzahura na Kenya mu gihe Ethiopia izakina na Uganda.

Ibitekerezo