Siporo

Perezida Kagame yashimiye PSG yasanze Arsenal ku mukino wa nyuma wa Champions League

Perezida Kagame yashimiye PSG yasanze Arsenal ku mukino wa nyuma wa Champions League

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye Paris Saint-Germain yasezereye Bayern Munich maze igera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League aho izahura na Arsenal zombi zifitanye ubufatanye n’u Rwanda.

Wari umukino wo kwishyura wa 1/2 cya Champions League aho Bayern Munich yari yakiriye PSG kuri Allianz Arena.

Amakipe yombi yagiye gukina PSG yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda, yari ifite impamba y’igitego kimwe kuko umukino ubanza wari warangiye ari 5-4.

Abasore b’umutoza Luis Enrique batangiye umukino bashaka igitego maze ku munota wa kane Ousmane Dembele afungura amazamu ku mupira mwiza yari ahawe na Khvicha Kvaratskh.

Ibi byari bivuze ko Bayern isabwa ibitego bitatu kugira ngo ikomeze cyangwa bibiri bakajya mu minota y’inyongera.

Ku munota wa 12 Harry Kane, Michael Olise ku munota wa 27 na Luis Diaz ku munota wa 22 bagerageje amahirwe atandukanye ariko ubwugarizi n’umunyezamu bababera ibamba.

Ni nako kandi Neuer yagumishije Bayern mu mukino akuramo nk’umupira ukomeye wa Khvicha Kvaratskh ku munota wa 17 n’umutwe wa Neves ku munota wa 33.

Musiala aba yafashije Bayern kwishyura ku munota wa 44 ariko ishoti rye ryatangiriwe umupira ushyirwa muri koruneri itagize icyo itanga. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

Mu gice cya kabiri Bayern yashyize igitutu kuri PSG ishaka igitego cyo kwishyura binyuze mu bakinnyi nka Luis Diaz bagiye barema uburyo bwinshi ariko kububyaza umusaruro biranga.

Gusa nubwo PSG yakiniraga inyuma igacungira ku mipira miremire, inshuro zose yageraga imbere y’izamu rya Bayern byabaga ibibazo, ni uko iyi kipe yagize umunyezamu Manuel Neuer wari uhagaze neza hari nk’imipira ibiri ikomeye yakuyemo uwa Desire Doue ku munota wa 56 n’uwa Khvicha Kvaratskh ku munota wa 57.

Luis Diaz kimwe na Michael Olise bakomeje gushyira igitutu kuri PSG banyuze mu mpande, akagozi kaje gucika ku munota wa 4 w’inyongera ku minota 5 bari bongeyeho ku minota 90 y’umukino, ubwo Harry Kane yishyuriraga Bayern Munich ni ku mupira yari ahawe na Alphpnso Davies. Umukino warangiye ari 1-1 maze PSG igera ku mukino wa nyuma ku giteranyo cy’ibitego 6-5.

Nyuma y’uyu mukino, Perezida Kagame akaba yashimiye PSG, umufatanyabikorwa w’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda kuba yageze ku mukino wa nyuma.

Ati "Turashimira umufatanyabikorwa wa Visit Rwanda, Paris Saint-Germain kuba yageze ku mukino wa nyuma wa Champions League nyuma y’urugendo rutangaje. Turifuriza amahirwe amakipe yombi yageze ku mukino wa nyuma."

Umukino wa nyuma ukaba uzahuza Arsenal na Paris Saint-Germain tariki ya 30 Gicurasi 2026 i Budapest muri Hungary kuri Ferenc Puskás Stadium.

Wari umukino utoroshye ariko uryoheye ijisho
Ousmane Dembele yatsindiye PSG
PSG yageze ku mukino wa nyuma wa Champions League
Perezida Kagame yashimiye PSG
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top