Siporo

Fabrice wa APR yasabye umukinnyi abona urambye mu buseribateri gushaka umugore

Fabrice wa APR yasabye umukinnyi abona urambye mu buseribateri gushaka umugore

Rukundo Fabrice ukinira ikipe ya APR BBC yasabye mugenzi we ukinira ikipe ya Patriots BBC akaba na kapiteni wayo, Mugabe Aristide ko yashaka umugore kuko arambye mu buseribateri.

Uyu mukinnyi wakiniye ikipe ya Espoir BBC ari nayo yavuyemo ajya muri APR BBC, amaze umwaka arushinze na Umuraza Emelyne aho banibarutse bafite umwana w’umukobwa.

Uyu mukinnyi akaba yabwiye ISIMBI ko abakinnyi muri Basketball bagejeje igihe cyo gushaka ari benshi ariko kapiteni wa Patriots BBC akwiye kureka kugundira ubusirabateri.

Ati “Ko ari besnhi, Aristide (Mugabe) abyumve ashake umugore, ararambiranye.”

Fabrice kandi ahamya ko gushaka umugore ari kimwe mu bifasha umukinnyi kuguma ku rwego rwe kuko atangira kwitabwaho n’umugore ndetse na we akamenya ko hari izindi nshingano bigatuma gahunda za hato na hato yagiraga nyuma y’akazi cyangwa imyitozo azireka bigatuma ashyira umutima ku kazi gusa.

Mugabe Aristide yasabwe gushaka umugore
Fabrice we umuryango yamaze kwaguka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top