Siporo

Etoile del’Est yahambirije bane kubera kwigumura

Etoile del’Est yahambirije bane kubera kwigumura

Ikipe ya Etoile del’Est yamaze gusezerera abakinnyi 4 kubera kwanga gukora imyitozo bitewe n’uko batarahemnbwa ukwezi kwa 12 k’umwaka ushize.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Mutarama 2022 nibwo hafashwe umwanzuro wo gusezerera abakinnyi Mashingirwa Kibengo Jimmy [Jimmy Mbaraga], Gahamanyi Boniface Didier, Harerimana Jean Claude [Kamoso] na Nzabamwita David Saibadi ariko bakaba batarahabwa amabaruwa.

Umwe mu bakinnyi ba Etoile del’Est yabwiye ISIMBI ko icyo aba bakinnyi bazize ari ukwanga kuza gutangirana imyitozo na bagenzi babo bavuga ko batarahembwa ukwezi k’Ukuboza 2021.

Amakuru avuga ko bashyiraga n’umwuka mubi muri bagenzi babo bababuza gusubukura imyitozo batarabona amafaranga yabo.

Etoile del’Est ikaba yarasubukuye imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona bazakina na Espoir FC i Rusizi tariki nya 14 Mutarama 2021.

Etoile del'Est yasezereye 4
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top