Siporo

Emery Bayisenge yavuze ikintu yari akumbuye nyuma y’imyaka 4

Emery Bayisenge yavuze ikintu yari akumbuye nyuma y’imyaka 4

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ukina muri Bangladesh, Emery Bayisenge yashimiye Imana kongera gukinira kuri Stade Regional i Nyamirambo kuko ngo ni cyo kintu yari akumbuye mu ikipe y’igihugu, yaherukaga kuhakinira muri 2015.

Uyu musore utaheruka guhamagarwa mu Mavubi kuko imikino 4 u Rwanda rwaherukaga gukina mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019 ntiyigeze ahamagarwa, mu kiganiro na Isimbi yabanje kwishimira kugaruka mu ikipe y’igihugu.

Yagize ati“hari hashize igihe kinini ariko ntabwo ari kinini cyane, njyewe mu by’ukuri byanshimishije kuko hari haciyemo imikino igera kuri 4 ntari kumwe na bagenzi banjye, byanshimishije uburyo twageragezaga kumvikana ariko mpanya ko tugomba no gukomereza aha ngaha n’ibindi biri imbere.

Akomeza avuga ko yari akumbuye gukinira kuri Stade Regional ari mu ikipe y’igihugu kuko abiheruka muri 2015 ari kumwe n’ikipe y’igihugu bakina na Libya.

Yagize ati“nari maze igihe kinini ntakinira Regional, kuko niba ntibeshye naherukaga kuhakinira muri 2015 ku mukino wa Libya, hafi imyaka 4 ni cyo kintu cyanshimishije kongera gukinira Regional nari maze igihe kinini ntahakinira.”

Uyu mukino yaherukaga kuhakinira na wo wari uwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2018, wabaye tariki ya 17 Ugushyingo 2015 u Rwanda rwaje no gutsindwa 3-1, kimwe cyatsinzwe na Jacques Tuyisenge ku munota wa kabiri w’inyongera mu gice cya mbere, Amavubi akaba yarasezerewe ku giteranyo cy’ibitego 4-1, kuko umukino ubanza muri Libya batsinzwe 1-0.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top