Imyidagaduro

Diamond yaziritse abanyarwanda ku katsi, amarira ku bamutumiye batazi icyo gukora

Diamond yaziritse abanyarwanda ku katsi, amarira ku bamutumiye batazi icyo gukora

Diamond Platnumz wagombaga gutaramira Abanyarwanda kuri uyu mugoroba, igitaramo cye bisa n’aho cyapfuye nyuma y’uko ategerejwe mu Rwanda amaso agahera mu kirere.

Uyu muhanzi umaze kwandika izina muri Afurika yari kugera mu Rwanda ejo hashize ariko ntiyaza.

Ku mugoroba w’ejo hashize byavugwaga ko indege ye yihariye "Private Jet" itarabona uburenganzira mo bwo guparika ku butaka bw’u Rwanda, ni mu gihe bari bamutegereje mu gitondo cy’uyu munsi ko ari bwo ahagera ariko ntiyaza.

Amakuru avuga ko uyu muhanzi wari wishyuwe ibihumbi 40 by’Amadorali mbere agomba kongerwa andi ibihumbo 60 ageze mu Rwanda, bivugwa ko yababajwe n’uko aho yari yemeye gukorera ’After Party’ yaje kwamamazwa nk’umuhanzi uzaba uje gufungura ako kabari ka The Wave Lounge, bikaba bitari mu masezerano yagiranye na East Gold yamutumiye.

Byatumye asa n’ubananiza ahita ababwira ko amafaranga yari asigaye bagomba kuyamuha mbere akabona guhaguruka, ni mu gihe yagombaga kuyahabwa nyuma.

Gusa andi makuru ari inyuma y’amarido ni uko yamenye ko aramutse ageze mu Rwanda ashobora guhita atabwa muri yombi kubera ideni afitiye umuhanzi Mico The Best, ni nyuma yo kumwishyura ngo aze mu gitaramo cye cyo kumurika Album ye ya mbere ntaze ndetse ntanasubize amafaranga yahawe.

Bivugwa ko umuyobozi wa East Gold yamaze kugera muri Tanzania ari mu biganiro ngo harebwe icyakorwa, byose bikaba biganisha ku kureba uburyo uyu muhanzi wagombaga gutaramira muri Kigali Arena uyu munsi yasubiza amafarana yari yahawe.

Bisa n’aho igitaramo cyo cyamaze gukurwaho cyane ko n’urubuga rwacuruzaga amatike y’iki gitaramo rwari rwamaze kuyakuraho. Isaha n’isaha East Gold irasohora itangazo rivuga ko igitaramo cyakuweho.

Diamond Platnumz yaziritse abanyarwanda ku kazi
Iki gitaramo gishobora kuba cyakuweho
Iki gishobora kuba ari kimwe mu byarakaje Diamond Platnumz
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nkunda imbwA
    Ku wa 23-12-2022

    Iyo mbesire ntawukineye mutumire bulldog

  • Nkunda imbwA
    Ku wa 23-12-2022

    Iyo mbesire ntawukineye mutumire bulldog

IZASOMWE CYANE

To Top