Cristiano Ronaldo yifatiye ku gahanga abakinnyi bakiri bato, avuga amagambo akomeye
Rutahizamu wa Manchester United ukomoka muri Portugal, yavuze ko abakinnyi barimo kuzamuka ubu bafite umutwe ufunze ku buryo iyo ugerageje kumugira inama mubipfa.
Ni mu kiganiro yagiranye na SKY Sports aho bagarutse ku musaruro utari mwiza ikipe ye ya Manchester United irimo gutanga, aho yavuze ko abona abatoza ku Isi barimo kugorwa n’ikibazo cy’abakinnyi bakiri bato batumva.
Yavuze ko umukinnyi w’ubu ukiri muto iyo umugiriye inama mubipfa, ni mu gihe nyamara mu gihe cye ari byo byamufashije.
Ati “ndibuka ubwo nari mfite hagati y’imyaka 18 na 20, bamwe mu bakinnyi bakuru bangiranga inama nkabishyira mu bikorwa nka Cristiano, uba ugomba kuzamura urwego, bazi byinshi kukurusha, bafite ubunararibonye kukurusha, baciye mu bihe bibi byinshi.”
Yakomeje avuga ko bose baje gufasha ikipe, niba umukinnyi adakeneye inama ze nakore cyane afashe ikipe.
Ati “umuntu ku giti cye ni ikintu cy’ingenzi. Turi hano gufasha niba bakeneye ubufasha bwanjye, inama zanjye, nzaba uwa mbere mu gufasha ariko niba udakeneye ubufasha bwanjye kora akazi kawe, irebeho kora ibishoboka ufashe ikipe yawe.”
Yavuze k oibi atabitangaje bitewe n’ibiri muri Manchester United ko ahubwo ari ikibazo rusange mu makipe yose mu bakinnyi bakizamuka.

Ibitekerezo