Siporo

Cristiano Ronaldo yahishuye ko atishimye

Cristiano Ronaldo yahishuye ko atishimye

Rutahizamu wa Manchester United ukomoka muri Portugal, Cristiano Ronaldo yahishuye ko atishimye bitewe n’umusaruro ikipe ye irimo kubona.

Ni mu butumwa uyu rutahizamu yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram arimo avuga uburyo umwaka wa 2021 wageze kuri we muri rusange, aho yavuze ko nubwo yatsinze ibitego 47 mu marushanwa yose ariko wari umwaka utoroshye.

Yavuze ko yishimiye kwegukana Italian Cup na Italian Super Cup ndetse akaba rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Seria A ubwo yakiniraga Juventus.

Kuba rutahizamu watsinze ibitego byinshi ku mugabane w’u Burayi ni igikorwa avuga ko ari ingenzi kuri we muri 2021 kimwe no kugaruka muri Manchester United nyuma y’imyaka irenga 10 ayivuyemo.

Nubwo yageze kuri ibyo byose, avuga ko atishimiye uburyo we na Manchester United basoje umwaka bahagaze.

Ati “Ntabwo nishimiye umusaruro turimo gutanga muri Manchester United. Nta n’umwe muri twe wishimye, ibyo ndabizi. Turabizi ko tugomba gukora cyane, tugakina neza tugatanga byiza kuruta ibyo dutanga uyu munsi.”

Nubwo Manchester United yageze muri 1/8 cya Champions League, yasoje umwaka iri ku mwanya wa 6 muri shampiyona, ibintu Cristiano aheraho avuga ko umusaruro utabaye mwiza.

Cristiano Ronaldo yahishuye ko atishimye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top