Imyidagaduro

Charly na Nina basubitse urugendo rwabo muri Uganda kubera umutekano

Charly na Nina basubitse urugendo rwabo muri Uganda kubera umutekano

Abaririmbyi Charly na Nina baritegura gukorera igitaramo mu Murwa Mukuru w’u Bwongereza, London, muri Nzeri 2019, bavuga ko bahagaritse icyo bateganyaga muri Uganda kubera impamvu z’umutekano.

Aba bakobwa bakunzwe cyane mu Rwanda no muri Afurika y’Uburasirazuba, babinyujije ku rubuga rwa Instagram, bavuze ko bazakora igitaramo gihambaye kizabera mu nzu y’imyidagaduro yitwa Troxy ku wa 14 Nzeli.

Bazaba bari kumwe na Eddy Kenzo, icyamamare cyo muri Uganda na Eric Omondi, umunyarwenya ukomeye muri Kenya.

Icyo gitaramo kandi kizaba kiyobowe n’abashyushyarugamba, barimo umunyarwenya Alex Muhangi usanzwe ukora urwenya rw’uruhererekane rwa Comedy Store, DJ Shady na Nancy K.

Nina yabwiye KT Press ko aba bahanzikazi baburijemo igitaramo bari gukorera mu Mujyi wa Kampala ku ya mbere Gicurasi kubera impamvu z’umutekano.

Ati “Twaburijemo igitaramo twari dufite muri Uganda mu ntangiriro za Gicurasi kubera impamvu z’umutekano. Ubu ingufu zacu zose twazishyize mu gitaramo tuzakorera mu Bwongereza.”

Charly na Nina ubwo baririmbaga mu bukwe i Kampala muri Nzeri 2017, icyo gihe Perezida Museveni yari ahari

Si ubwa mbere abaririmbyi bo mu Rwanda bahagarika ibitaramo bari gukorera muri Uganda. Mu Kuboza, The Ben nawe yahagaritse igitaramo ku munota wa nyuma nawe avuga impamvu z’umutekano.

Charly na Nina bakunze gutaramira no guhabwa ibihembo muri Uganda, ahanini biturutse ku gukorana indirimbo n’abahanzi baho nka Geosteady bakoranye Owooma.

Aba bakobwa muri uyu mwaka bakoze ibitaramo bitandukanye birimo icyo bakoreye ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu ku munsi w’abakundana muri Gashyantare, kigashimisha abanyabirori benshi.

Bamenyekanye mu ndirimbo nka Indoro na Agatege zakunzwe n’abaturage b’abakunzi b’umuziki wo muri Afurika y’Uburasirazuba.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top