Siporo

Camarade agiye kwitaba Urukiko

Camarade agiye kwitaba Urukiko

Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade wahoze ari FERWAFA ejo nibwo azagezwa imbere y’Ubushinjacyaha aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Uyu mugabo ukurikiranyweho ibyaha birimo, kunyereza umutungo no gukoresha impapuro mpimbano azatangira kuburana ejo ku wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri 2025, mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo.

Camarade ku wa Kabiri tariki ya 16 Nzeri 2025 nibwo RIB yemeje ko yamutaye muri yombi tariki ya 4 Nzeri 2025 aho iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibi byaha, akaba azaba aburana ngo arebe ko yafungurwa akaburana ari hanze.

Ingingo ya 10 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa iteganya ko uhamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze 10 n’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva ku nshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

Icyaha cyo guhimba, guhindura, cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano gihanwa n’ingingo ya 276 y’Itegeko Nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iyo abihamijwe n’urukiko, umuntu ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugeza ku irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenga miliyoni eshanu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, iyo umuntu abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu kugera kuri irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Itegeko kandi riteganya ko ibyaha birimo kunyereza umutungo na ruswa bidasaza bityo igihe cyose ibimenyetso byagaragarira nta cyatuma umuntu adakurikiranwa hatitawe ku gihe yaba yarabikoreye.

Camarade ejo azitaba Urukiko
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top