Siporo

Nta muntu wanga ibyiza arabibura - Umutoza Camarade ku kuba yatuma Bugesera FC isohokera u Rwanda

Nta muntu wanga ibyiza arabibura - Umutoza Camarade ku kuba yatuma Bugesera FC isohokera u Rwanda

Umutoza wa Bugesera FC, Banamwana Camarade yavuze ko yiteguye gukora ibyo asabwa byose ku mikino asigaje maze yagira amahirwe yo kuba yabona itike yo gusohokera u Rwanda mu mikino Nyafurika, Akarere kamubwiye ko kiteguye.

Ni nyuma y’uko atsinze Police FC mu mukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona akazamuka ku rutonde aho hagati ye na Rayon Sports ya kabiri harimo amanota 5.

Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Camarade yavuze ko we agiye gukora ibye atitaye ku bamuri imbere cyane ko ari n’amakipe akomeye, naba uwa kabiri ubwo bizaba byagenze neza.

Ati "Ndabizi Rayon Sports ni ikipe ikomeye, si ikipe wavuga ngo izatakaza imikino 3, Kiyovu Sports iri mu bihe byiza, Police FC nubwo imaze igihe mu bihe bibi, nabyo birarangira rero ubu twebwe ni ugukora tureba ibyacu."

"Sinavuga ngo turatekereza umwanya wa kabiri mu makipe yo mu Rwanda ariko nta muntu udakunda ibyiza ahubwo arabibura, twe rero turimo gukora cyane kandi tugakora tutitaye kuri abo baturi imbere, nibikunda bizagenda neza."

Nk’uko FERWAFA yabitangaje ubu mu gihe ikipe yatwaye Shampiyona itwaye n’igikombe cy’Amahoro, hazasohoka ikipe yabaye iya kabiri muri shampiyona, Bugesera FC yavuyemo mu gikombe cy’Amahoro ngo iramutse ibonye ayo mahirwe ntiyayanga.

Ati "Nk’uko nabikubwiye nta muntu wanga ibyiza arabibura, rero turamutse tubaye aba kabiri tukabona ayo mahirwe, nkurikije uko naganiriye n’abayobozi gusohoka ntibyatubanira."

Kugeza ubu Bugesera FC iri ku mwanya wa 8 (harimo n’amakipe yo muri Sudani) ifite amanota 40, Police FC na Mukura VS zifite 41, Kiyovu Sports ifite 42, Rayon Sports ifite 44, Al Merrikh SC ifite 49, APR FC 52 n’aho Al Hilal ikagira 58.

Bugesera FC ikaba yarasabye umutoza Banamwana Camarade kuza mu myanya myiza aho agomba byibuza kurangiza mu makipe 6 ya mbere.

Banamwana Camarade yavuze ko abaye uwa kabiri bitamugwa nabi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top