Hari igihe Intare iza nabi imbogo ikayihitana - Bekeni yongeye kwishongora kuri APR FC
Umutoza wa Etincelles FC, Bekeni yavuze ko adatewe ubwoba n’uko APR FC ishobora kuzihorera mu mukino w’Igikombe cy’Amahoro, kuko irebye nabi nabwo yayitsinda.
Yatangaje ibi nyuma yo gutsinda APR FC ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona ya 2025-26 wabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Bekeni ubwo yaganiraga n’Umunyamakuru Gakuba Abdul Jabar Romario amubaza niba yiteguye guhangana n’Intare yakomeretse mu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.
Yamusubije ko niba APR FC ari Intare nabo ari imbogo kandi hari igihe imbogo igarika Intare.
Ati "Birashoboka kuba ari Intare natwe tukaba imbogo, urumva rero Intare iza ihabwa amahirwe ariko rimwe na rimwe hari igihe igenda imbogo iyihitanye. Twebwe mu bushobozi buke dufite nibutugeraho, ntabwo APR FC izadutsinda."
Ibi bimeze nko gushotora APR FC ayishongoraho si bishya kuko yavuze ko APR FC atari ikipe nkuru ahubwo igendera ku mafaranga gusa.
Etincelles FC izakira APR FC tariki ya 21 Mata 2026 mu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro, umukino uzabera i Rubavu kuri Stade Umuganda.

Ibitekerezo