Musanze FC yareze Imurora Japhet, imusabira guhagarikwa imyaka 5, miliyoni 5 frw no guterwa mpaga
Musanze FC yamaze kurega Imurora Japhet mu ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kuvugana n’umukinnyi wayo ngo bagene uko umukino uri bugende (match manipulation).
Mbere y’umukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona ya 2025-26 wahuje Musanze FC n’Amagaju FC i Musanze hagiye hanze amajwi bikekwa ko ari ay’umutoza wungirije w’Amagaju wayo, Imurora Japhet na Gahungu, umunyezamu wa Musanze FC.
Muri aya majwi wumva ko barimo bategura uko uyu mukino uri bugende, Japhet amusaba kuza kuborohereza.
Hari aho Japhet yamubwiye ati "ntugire ikibazo njyewe ngira ibanga, nuwakubwira ngo namuvugishije yaba akubeshya."
Gahungu ahita amubwira ati "urumva ibi bintu njyewe hari igihe nshobora koroshya ariko ugasanga abandi wabwiye bakaniye batazi ko nanjye ndimo ariko ari nk’abantu muri bukorane, biba byoroshye."
Yahise amusubiza ati "Urumva ntukifuze kumenya umuntu cyangwa ngo we akumenye, umuntu ni mugari kereka ari magara ya we, ubu se nkubwiye ngo ndebera umuntu wagufasha wamubona?"
"Njye ndacyarimo gushaka abantu ariko ibi bintu umuntu abikora wenyine ku giti cye, kereka ari ikipe yavuze ngo muhe kanaka, kereka ari inshuti yawe magara mufitanye andi mabanga n’aho sinabwira umuntu ngo Gahungu yambwiye ibi na we ukore ibi n’ibi."
Yunzemo ati "Cyangwa ku mukino nzaguha ikimenyetso ntituzaba turi kumwe se? Nshobora kuza gushyushya abakinnyi, nkaza nk’inyuma y’izamu umupira waba urenze nkaguha ikimenyetso."
Uretse ibi kandi, Musanze FC yanaregeye andi majwi bivugwa ko ari ay’umunya-Turikiya nayo yagiye hanze arimo kugerageza na we kugena uko umukino uri bugende abifashijwemo n’ubundi na Imurora Japhet warimo umuhuza na Gahungu aho yabwiraga uyu munyezamu wa Musanze ko bagomba gutsindwa ku kinyuranyo cy’ibitego 2, aho buri gitego ari bumuhe ibihumbi 500 Frw. Umukino warangiye ari 2 by’Amagaju ku busa bwa Musanze FC.
ISIMBI yamenye ko muri iki kirego Musanze FC yatanze yasabye ko Amagaju yaterwa mpaga bitewe n’ibyo umukozi wayo Imurora Japhet yakoze ndetse bakanamuhagarika imyaka 5 mu bikorwa byose bya ruhago, agacibwa ihazabu ya miliyoni 5 Frw nk’uko amategeko abiteganya ku muntu wagaragaweho na ’match manipulation.’
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, FERWAFA nta kintu yari yifuza kugira icyo itangaza kuri ibi bintu n’uruhande yaba ihagazeho.

Ibitekerezo