Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’, ryatangaje ko CAF yanze ko u Rwanda rwazagira abafana rwemerera kwinjira ku mukino w’umunsi wa 2 wo gushaka itike y’igikombe cy’isi ruzakiramo Kenya.
Mu minsi ishize nibwo MINSPORTS igendeye kuko icyorezo gihagaze mu Rwanda, yari yemereye FERWAFA ko hari abafana bazemererwa kwinjira ku mukino wa Kenya.
FERWAFA yahise yihutira kwandikira CAF iyisaba ko uwo mukino uzaba mu mpera z’iki cyumweru hazemererwa kugira umubare w’abafana runaka yinjiza bagakurikirana uyu mukino.
Mu itangazo FERWAFA yashyize ahagaragara yavuze ko CAF yabasubije ko bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo COVID-19 ubundi nta bafana bemewe, bityo ko isesengura yakoze harimo n’imiterere y’ikibuga nta mufana uzaba wemewe kuri uwo mukino.
Iti “CAF yanditse isubiza FERWAFA iyibutsa ko ishingiye ku mabwiriza agenga imitegurire y’imikino n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 nk’uko yagenwe na CAF na FIFA, iteganya ko ubusanzwe imikino yose iba nta bafana bahari.”
“CAF yagaragaje ko hashingiwe ku isesengura yakoze, harebwe uburyo bwo kubahiriza ingamba ziteganywa mu kwirinda no gukumira icyorezo cya COVID-19 ndetse no ku miterere ya Stade, igaragaza ko ubusabe bwa FERWAFA bwo kwemererwa abafana mu kibuga ku mukino wavuzwe haruguru butemewe.”
Uyu mukino wo mu itsinda E uteganyijwe ku wa 5 Nzeri 2021 aho uzabera kuri Stade Regional i Nyamirambo. Umukino wa mbere Amavubi yaraye atsinzwe na Mali 1-0.
Amakuru avuga ko CAF mu byo yasabye FERWAFA, harimo kuvugurura Stade Regional bagashyiramo n’intebe aho abafana bazajya bicara neza, kuko intebe z’ibisima zitemewe. FERWAFA ikaba yarakoze ibindi ariko izo ntebe ntizajyamo ari nayo mpamvu yahawe uruhushya rw’agateganyo ndetse akaba ari n’imwe mu mpamvu yatumye abafana batemererwa muri Stade.

Ibitekerezo