Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent avuga ko kuba ikipe y’igihugu irimo gutsinda muri iyi minsi atari uko ari bwo ikomeye, ahubwo ngo na mbere yari ikomeye ariko habagaho amakosa adakenewe bakoraga yatumaga batsindwa bakaza kubyicuza nyuma.
Mu minsi ishize benshi mu banyarwanda bari baratereye icyizere ikipe y’igihugu bitewe n’uburyo yari imaze iminsi itsindwa.
Ni nyuma y’uko yasezerewe itabonye itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019 ndetse babyita ko yagayitse, mu mikino 5 ya nyuma yatojwe na Mashami yabonyemo amanota 2 kuri 15, ni nyuma yo gutsindwa na Cote d’Ivoire i Kigali no muri Cote d’Ivoire, Guinea ibatsindira iwayo banganyiririza i Kigali, baza no kunganya na Centre Afrique yari yarabatsindiye iwayo.
Gusa kuri ubu itangiye kugenda igarurira abanyarwanda icyizere nyuma yo kumara imikino 4 idatsindwa cyangwa ngo inganye.
Yatsindiye Seychelles iwayo 3-0, bayinyagirira i Kigali 7-0, batsindira DR Congo iwayo 3-2 ndetse na Ethiopia iwayo 1-0.
Mashami Vincent avuga ko n’ubwo na mbere batsindwaga batari bafite ikipe mbi ahubwo batsindwaga ku maherere.
Yagize ati"nagiye mbivuga kenshi n’ubwo wenda hari igihe umuntu avuga ibintu abantu ntibumve impamvu yabyo kubera ko aba yatsinzwe ariko nagiye mbivuga ko dufite ikipe nziza ariko na none mu mupira habamo n’amahirwe uburyo twagiye dutsindwa ku mikino twagiye dukina hano i Kigali, yaba kuri Cote d’Ivoire, yaba kuri Guinea cyangwa kuri Centre Afrique byabaga ari ku maherere nyuma tukabyicuza ariko nkeka ko igihe cyacu kigeze kugira ngo natwe dutsinde."
Avuga ko u Rwanda rufite ikipe nziza cyane, gushyira hamwe ndetse no kumvira abatoza ukongeraho n’intego shya afite mu ikipe y’igihugu ari bimwe mu bizabafasha gutsinda.

Ibitekerezo
Habarurema innocent
Ku wa 26-09-2019Nibyiza cyane amavubi tuyarinyuma turayashyigikiye kuko nayo arikudushimisha
Habarurema innocent
Ku wa 26-09-2019Nibyiza cyane amavubi tuyarinyuma turayashyigikiye kuko nayo arikudushimisha