Siporo

Butera Knowless yashimiye umugabo we Ishimwe Clement wamukoreye ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko(AMAFOTO)

Butera Knowless yashimiye umugabo we Ishimwe Clement wamukoreye ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko(AMAFOTO)

Umuhanzikazi nyarwanda Butera Knowless yashimiye umugabo we, Ishimwe Clement waraye umukoreye ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko, ashimangira ko yazanye impinduka mu buzima bwe.

Buri tariki ya 1 Ukwakira, umuhanzikazi nyarwanda Ingabire Butera Jeanne uzwi nka Knowless yizihiza isabukuru y’Amavuko.

Ku munsi w’ejo akaba yarizihizaga isabukuru y’imyaka 30 amaze avutse, akaba yarabifashijwemo n’umugabo we Ishimwe Clement wamubwiye ko afite umugisha wo kumugira nk’umugore we.

Ku munsi w’ejo yagize ati"Turizihiza isabukuru y’umwamikazi, isabukuru nziza rukundo! Warakoze ku bwo umubyeyi n’umugore wuje urukundo, wumva kandi wita ku bantu. Mfite umugisha wo kukugira nk’umugore wanjye. Ndagukunda.”

Nyuma y’aya magombo aryoheye amatwi, akaba yarakurikiwe no kumutegurira ibirori by’isabukuru byabereye mu rugo iwabo aho batuye i Nyamata mu Bugesera.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, yashimiye umugabo we ku bwo kuza mu buzima bwe kuko yabuzanyemo impinduka.

Ati"Ijoro ryahise uwo dusangiye roho yatumye numva ntasanzwe, muri ubwo buryo sinshobora gusobanura Ishimwe Clement na Ishimwe Or Butera. Nzahora iteka nshimira ibyishimo n’umunezero mwazanye mu buzima bwanjye. Ndabakunda cyane."

Ni inshuro ya 5 Knowless yizihije isabukuru ari kumwe na Clement babana nk’umugore n’umugabo, ni nyuma y’uko bashyingiranywe muri Kanama 2016.

Bakata cake...
Wari umugoroba w'ibyishimo kuri Knowless na Clement
Ishimwe Clement yari yamuteguriye n'impano
Umugoroba wabo wagenze neza
Byari ibyishimo kuri Knowless
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top