Kapiteni wa AS Kigali, Niyonzima Haruna avuga ko amahitamo ye yamugumishije muri AS Kigali kubera ko ari ikipe yagiriyemo amahoro.
Haruna wari asoje amasezerano y’umwaka yari yasinyiye AS Kigali umwaka ushize, nyuma yo kuyihesha igikombe cy’Amahoro cya 2022, iyi kipe yifuje kuba yakomezanya na we mu mwaka w’imikino wa 2022-23.
Agaruka ku byo kongera amasezerano muri iyi kipe y’Abanyamujyi, Haruna Niyonzima yavuze ko buri wese agira amahitamo ye mu buzima bityo ko nta mpamvu abona yamubuza kongerera AS Kigali amasezerano kandi ari ikipe imuha amahoro.
Ati “Buri muntu agira amahitamo y’ubuzima bwe, AS Kigali ni ikipe impa amahoro, ibyo twumvikanye kandi baraikoze, ku bwanjye numva nta mpamvu yo kuba ntakongera ayo masezerano.”
Avuga ko nk’ibisanzwe intego ari ibikombe no kugera kure mu mikino Nyafurika kubera ko bazasohokera u Rwanda.
Ati “Ndakeka abakinnyi baracyaza ariko umuntu avuga ku bahari, ikipe imeze neza, buriya ni yo wazana ba Zidane cyangwa ba Ronaldo icya mbere ni uko abantu baba hamwe, iyo ikipe iri kumwe, abantu bari kumwe ibintu byose bigenda neza. Intego dufite ni ugutwara ibikombe ndetse tukagera kure muri Confederation Cup kuko murabizi ko tuzasohokera igihugu.”
Haruna Niyonzima yatangiye gukina umupira w’amaguru muri Etincelles 2005, 2006-2007 yahise yerekeza muri Rayon Sports, 2007-2011 yakiniraga APR FC, 2011-2017 yakiniye Young Africans muri Tanzania, 2017-2019 yakiniye Simba SC yo muri Tanzania.
Mu mpeshyi ya 2019 yagarutse mu Rwanda asinyira AS Kigali aho yayikiniye amezi 6 ahita asubira muri Tanzania muri Young Africans, yayikiniye kugeza 2021 ari nabwo yagarukaga mu Rwanda agasinyira AS Kigali.

Ibitekerezo
-xxxx-
Ku wa 2-08-2022Amateka ya Neymar