Umuririmbyi Yvan Buravan yitabiriye iserukiramuco mpuzamahanga rizabera mu Mujyi wa Abidjan, ryatangijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mata 2019.
Buravan n’abacuranzi be bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere berekeza i Abidjan.
Uyu muhanzi wari umaze iminsi mu Bufaransa aho yari yagiye gukorera igitaramo kinini agomba kuririmba ku munsi wa mbere w’iri serukiramuco mu gitaramo biteganyijwe ko kibera muri Institut Français i Abidjan.
Mu iserukiramuco Festival des Musiques Urbaines d’Anoumabo[FEMUA], Buravan azahuriramo n’abahanzi bubatse izina muri Afurika barimo nka Femi Kuti wo muri Nigeria, Oumou Sangare wo muri Mali, Kaaris wo mu Bufaransa, Chidinma wo muri Nigeria n’abandi batandukanye.
Iri serukiramuco ryatangijwe mu mwaka wa 2008, mu myaka 11 rimaze ryafashije amashuri atandukanye muri Afurika, ibigo by’imfubyi muri Côte d’Ivoire n’indi miryango itegamiye kuri leta itandukanye.
FEMUA yatangijwe n’itsinda rikomeye rya muzika Magic System, ryatangijwe mu Bufaransa i Paris ku cyicaro cya UNESCO.
Umuterankunga mukuru w’iri serukiramuco uyu mwaka ni Madame wa Perezida wa Repubulika ya Côte d’ivoire, Dominique Ouattara, uyu aherutse kwakira mu biro bye abaririmbyi bagize itsinda Magic System.

Ibitekerezo