Imyidagaduro

Britney Spears yajyanywe mu bitaro by’indwara zo mu mutwe

Britney Spears yajyanywe mu bitaro by’indwara zo mu mutwe

Umuririmbyikazi Britiney Spears agiye kuvurirwa mu bitaro by’indwara zo mu mutwe mu gihe cy’iminsi 30 kubera yananiwe kwakira uburwayi bwibasiye umubyeyi we.

Ise we, Jamie Spears amaze iminsi atakiva mu buriri, kandi aho koroherwa ibintu bikajya irudubi. Mu mpera z’umwaka ushize, urura runini rw’uyu musaza rwarasandaye abagwa inshuro ebyiri.

Umukobwa we, Britney yafashe inzu ye yo Mujyi wa Las Vegas ayiharira ubuzima bwa se. Ibibazo by’uyu mubyeyi we nawe byamugizeho ingaruka. Aherutse gushyira ifoto kuri Instagram avuga ko ababajwe no kutazitabira ibitaramo yateganyaga gukora.

Britney Spears asobanura ko nubwo umubyeyi we yakize, agikeneye igihe kinini cyo kwitabwaho, kandi nawe ubwe akaba akeneye kwiyitaho.

Ati “Ndi kurushaho gukunda kwita ku mubiri, ubwenge na roho yanjye. Twese tuba dukeneye igihe gito cyo kwiyitaho.”

TMZ ivuga ko hashize icyumweru Britney yinjiye mu bitaro by’indwara zo mu mutwe akazamarayo ukwezi kose.

Britney Spears n'umubyeyi we

Mu Gushyingo k’umwaka ushize nibwo Britney yatangaje ko agiye gukora uruhererekane rw’ibitaramo mu cyiswe “Britney: Domination”, ariko ahita agisubika kubera uburwayi bw’umubyeyi we.

Britney Spears w’imyaka 37 akurikiranirwa hafi kuva mu 2008 kubera ibibazo bijyanye n’uburwayi bwo mu mutwe.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top