Imyidagaduro

Bizimana Djihad yavuze byinshi ku mukunzi we yambitse impeta ya fiançailles

Bizimana Djihad yavuze byinshi ku mukunzi we yambitse impeta ya fiançailles

Bizimana Djihad avuga ko umukunzi we Dalida Simbi aherutse kwambika bamaranye imyaka irenga 3.

Kuva muri Nyakanga 2018, Bizimana Djihad ni umukinnyi wa Waasland Beveren mu Bubiligi.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru nibwo Bizimana Djihad yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we usanzwe uba mu gihugu cy’u Bubiligi.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Bizimana Djihad yavuze ko uyu mukobwa bamenyanye mbere gato y’uko ajya gukina mu Bubiligi ubu bamaranye imyaka 3.

Ati"umukunzi wanjye tumaranye imyaka 3 n’amezi agera muri 3, twamenyanye mbere gato y’uko nza mu Bubiligi, kandi abantu baba hafi yanjye basanzwe bamuzi, basanzwe bamuzi."

Yakomeje avuga ko uyu mukunzi we yakuriye mu Bubiligi aho yagiye afite imyaka 6.

Ati"abantu rimwe na rimwe bavuga ibintu niba ari ugukekeranya ariko nakubwira y’uko ahamaze imyaka irenga 10 kuko yageze hano ari muto afite imyaka 6."

Ku kijyanye n’icyo yamukundiye, yavuze ko mu rukundo umuntu agenda areba utuntu twinshi kandi akaba ari umusore udakundanye bwa mbere hari byinshi yanyuzemo, Dalida rero akaba yarasanze bahuje byinshi.

Mu ntangiriro za 2020 nibwo ISIMBI yabagejejeho bwa mbere inkuru y’urukundo rwa Bizimana Djihad na Dalida Simbi, umukobwa wigaruriye umutima w’uyu mukinnyi.

Djihad Bizimana avuga ko ari umukobwa yasanze bahuje byinshi
Dalida yageze mu Bubiligi afite imyaka 6
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top