Mu gihe habura iminsi 10 gusa kugira ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda itangire, umutoza wa Kiyovu Sports, Karekezi Olivier ntaragera mu Rwanda ni nyuma y’ukwezi amaze muri Sweden, gusa nta gihindutse azagera mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru.
Tariki ya 20 Werurwe nibwo inkuru yamenyekanye ko umutoza Karekezi Olivier yasubiye mu gihugu cya Sweden ku mpamvu z’umuryango aho amakuru yavugaga ko umwana we arwaye.
Icyo gihe ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwabwiye ISIMBI ko uyu mutoza nihamenyekana igihe imyitozo izasubukurirwa azahita agaruka
Kiyovu Sports yemerewe gutangira imyitozo tariki ya 2 Mata 2021, imyitozo ikaba yaratangiwe n’abatoza bungirije kuko uyu mutoza yari atari mu Rwanda n’ubu akaba atarahagera.
Mu kiganiro kigufi umunyabanga wa Kiyovu Sports, Munyangae Omar yahae ISIMBI, yavuze ko uyu mutoza azagera mu Rwanda ku wa Gatandatu, aho yatindijwe no kubura itike y’indege.
Ati”azagera mu Rwanda ku wa Gatandatu. Niyo tike afite, nibwo abakunzi ba Kiyovu Sports bamutegereza. Ubundi byari biteganyijwe ko agera mu Rwanda mu ntangiriro z’iki cyumweru ariko yabuze itike abona iyo ku wa Gatandatu.”
Kiyovu Sports mu rwego rwo kwitegura shampiyona ikaba izakina umukino wa gicuti na Police FC ku munsi w’ejo ku wa Kane ku kibuga cya Mumena.
Iyi kipe iri mu itsinda B kumwe na Rayon Sports, Gasogi United na Rutsiro. Izatangira shampiyona isura Rutsiro FC tariki ya 1 Gicurasi 2021.

Ibitekerezo
Eric
Ku wa 21-04-2021Nubundi igikombe nicya Apr
Eric
Ku wa 21-04-2021Nubundi igikombe nicya Apr