Imyidagaduro

Bijoux mbere y’ubukwe bwe yambitswe impeta

Bijoux mbere y’ubukwe bwe yambitswe impeta

Umukinnyi wa filime uri mu bakomeye mu Rwanda, Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri Bamenya, yambitswe impeta y’urukundo na Lionel Sentore bitegura gukorana ubukwe umwaka utaha.

Ni umuhango wabereye muri Kigali Serena Hotel ku mugoroba w’ejo hashize tariki ya 16 Ukuboza 2021, ukaba warahuriranye n’isabukuru y’amavuko y’uyu mukobwa.

Lionel akaba yarageze mu Rwanda aho yaje kwitegura ubukwe bwabo buzaba tariki ya 8 Mutarama 2022.

Bijoux tariki ya 28 Kanama 2020, ni bwo yambitswe impeta ya fiançailles na Benjamin. Mu mpera za Mutarama 2021 yabwiye ISIMBI ko yatandukanye n’umukunzi we nyuma y’uko yasanze hari ibyo badahuza, gusa yahise anemeza ko afite umukunzi mushya yirinze gutangaza izina rye.

Lionel Sentore usanzwe iririmba injyana gakondo, agiye gukora ubukwe na Bijoux nyuma y’uko muri 2020 na we yari yambitse impeta Mahoro Anesie umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2020.

Bijoux yambitswe impeta n'umukunzi we bitegura kubana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top