Bebe Cool aherutse gukora igitaramo akozanyaho byeruye n’abafana ba Bobi Wine, yatewe amabuye n’amacupa bimutera guhagarika kugaragara mu bitaramo.
Ibi byabaye kuri Bebe Cool mu mezi abiri ashize. Icyo gihe ibyari igitaramo byahindutse imvururu n’imirwano ubwo Bebe Cool yageraga imbere y’abafana mu gitaramo cyabereye kuri Lugogo Cricket Oval tariki ya 31 Kanama 2018.
Abafana bamuteye amabuye mu kumugaragariza ko batishimiye ubumwe bwe na Perezida Museveni utavuga rumwe na Bobi Wine usanzwe ari mukeba w’uyu muhanzi.
Amezi abiri yari ashize Bebe Cool afashije hasi ibya muzika no kuririmba. ChimpReports yanditse ko Bebe Cool yongeye gusubukura akazi ndetse ko mu mpera z’uyu mwaka azakora igitaramo kinini.
Bebe amaze iminsi muri Amerika aho yagiye gusura nyina no gufata amashusho y’indirimbo nshya. Yavuze ko nagaruka azasubukura ibitaramo nk’uko byari bisanzwe.
Igitaramo cya mbere Bebe Cool azagaragaramo ni icyo azwiho kiba uko umwaka utashye yise ‘Tondeka W Kiwatule’, giteganyijwe ku munsi uzakurikira Noheli.
Yagize ati “Nditegura kugaruka muri Uganda mu cyo mwakwitega nk’ubushyuhe budasanzwe muri iyi minsi mikuru aho ubwenge, amafaranga, imbaraga n’uko tugaragara biba bifite agaciro.”
Mu guhagarika ibitaramo, Bebe Cool yari yavuze ko “Ku bwumutekano wanjye, umuryango, inshuti ndetse n’abafana, mbabajwe no kubamenyesha ko ntazigera ndirimbira mu ruhame kugeza igihe nzahindurira umwanzuro."
Bebe Cool ni umwe bahanzi bake bakomeye muri Uganda utarigeze agaragaza ko ashyigikiye Bobi Wine umaze iminsi mu bibazo, iki cyarakaje abafana bidasubirwaho. Hari n’abamushinja ko yavuze ko ‘Bobi Wine yirwaje’ mu buryo bwo guhimbira ibinyoma leta.

Ibitekerezo