Siporo

Bassane na Bangala bahagaritswe na Rayon Sports

Bassane na Bangala bahagaritswe na Rayon Sports

Rayon Sports yafashe icyemezo cyo guhagarika abakinnyi bayo babiri, Aziz Bassane na Yannick Bangala kubera imyitwarire mibi.

Aziz Bassane akaba yahanwe kubera insubira cyaha kuko yari amaze ibyumweru bitageze kuri bibiri n’ubundi ahanwe kubera imyitwarire mibi.

Uyu mukinnyi kimwe na akaba ataragaragaye ku mukino Rayon Sports iheruka gutsinda Marines FC 2-1.

ISIMBI yamenye ko ku wa Gatandatu atigeze agaragara mu myitozo itegura uyu mukino ku wa Gatnu itegura umukino wa Marines FC.

Kuri Yannick Bangala wari wagarutse mu bakinnyi Rayon Sports yifashishije, bivugwa ko yasuzuguye Haringingo Francis ku mukino wa Marines FC, nyuma y’uko yanze kumukinisha kuri uyu mukino.

Aba bakinnyi bahagaritswe igihe kitazwi mu gihe ejo Rayon Sports izakina na Gorilla FC mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Aziz Bassane yahagaritswe
Yannick Bangala yahagaritswe kubera gusuzugura umutoza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top