Bashatse bagabanya iyo myumvire ipfuye – Kecapu wo muri amenya yasubije abamunenze n’umugabo we bavuga ko atarongorwa (VIDEO)
Mukayizere Jalia wamamaye nka Kecapu muri filime y’uruhererekane ya Bamenya, yifatiye ku gahanga abamunenze bavuga ko ubwo yambikwaga impeta ya fiançailles na Jean Luc ko nabwo ari filime arimo gukina, yibaza impamvu bumva ko atakora ubukwe.
Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Kecapu yagaragaje ko Jean Luc yamwambitse impeta ya fiançailles amusaba ko bazibanira akaramata undi na we arabyemera.
Ibi byakurikiye n’ubutumwa bwinshi bw’abantu hari abavugaga ko atari byo ahubwo ari filime arimo gukina atakora ubukwe.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Kecapu yavuze ko nyuma yo gusohora amafoto yambitswe impeta abantu benshi banditse ibintu bitandukanye bamwe bavuga ko atari byo ko ahubwo ari filime arimo gukina.
Ati “Abantu benshi baranditse, yaba abo tuziranye mu buzima busanzwe ariko rimwe na rimwe simbarenganya, nyine bibaho kuko hari ushobora kubikora wenda ari filime barimo gutegura ariko ababikora babikora n’ubundi ari bantu tumenyereye muri sinema ariko njyewe bwari ubwa mbere babonye uwo muntu wari wantereye ivi, ni naryo vi nzi mu buzima bwanjye, nubwo atapfukamye ariko njye bwari bwo bwa mbere.”
Yakomeje avuga ko atumva impamvu abantu bavuga gutyo niba ari umukobwa mubi ku buryo atarongorwa ariko ngo niba bagendera muri filime akina bitagakwiye kuko ari akazi aba arimo.
Ati “Hari ababivuze hari n’abakabije, abo bakabije nibo nasubije, babona ntari umuntu muzima wakubaka, nkibaza nti se niba abitekereza abikura kuki? Ko njye ibyo nkora ari akazi? Njye bambona mu kazi, bashatse bagabanya iyo myumvire ipfuye kubera ko biriya ni akazi, ni akazi nk’uko ashobora kuba ari umuganga, afite iduka runaka akoramo, ni akazi bajye babirekera uko ni akazi.”
Nyuma yo kwambikwa impeta, tariki ya 27 Gicurasi yasezeranye imbere y’amategeko na Jean Luc, bakaba bagiye kubana nyuma y’imyaka irenga 10 bakundana.

Ibitekerezo