Siporo

Barame wakiniye APR n’ikipe y’igihugu yitabye Imana

Barame wakiniye APR n’ikipe y’igihugu yitabye Imana

Barame Aboubakar wakiniye amakipe atandukanye ya Baskteball mu Rwanda n’ikipe y’igihugu, ubu akaba yari umutoza wungirije muri K Titans BBC yitabye Imana azize uburwayi.

Urupfu rwa Barame Aboubakar rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 24 Werurwe 2021 aho yaguye mu bitaro bya Kibagabaga.

Mu kiganiro perezida w’ikipe ya Kigali Titans yari abereye umutoza yahaye ISIMBI, yavuze ko Barama yari amaze iminsi arwaye ndetse bari baramusabye kubanza kujya kwivuza agakira neza akabona kugaruka mu kazi.

Ati “Nibyo yitabye Imana. Yari arwaye, yari amaze iminsi arwaye, mu minsi ishize ajya mu bitaro niho yaguye ntabwo baratubwira icyo yari arwaye, ukuri ni uko yari arwaye, turi no muri pre-season yari arwaye tugeza aho tumusaba y’uko yagenda akivuza agakira akanaruhuka akabona kugaruka mu kazi.”

“Yitabye Imana uyu munsi rwose mu ma saa yine saa tanu. Yari arwariye mu bitaro bya Kibagabaga niho yaguye.”

Barame Aboubakar umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rwagize aho yakinaga nka Point Guard, yakiniye amakipe nka Marines BBC, APR BBC na Espoir BBC ndetse n’ikipe y’igihugu yagiriyemo ibihe byiza.

Yakiniye amakipe arimo Espoir BBC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top