Imyidagaduro

Bamwe basabiye Aline Gahongayire kuvurwa ihungabana

Bamwe basabiye Aline Gahongayire kuvurwa ihungabana

Abantu batandukanye bakomeje gutanga ibitekerezo binenga Aline Gahongayire uherutse kuvuga amagambo yakomerekeje abakora itangazamakuru mu Rwanda, ariko hari n’abasanga akwiye kuvurwa kuko yabitewe n’ihungabana.

Uyu muririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana yavuze ko yanze kuvugira ibyo gutandukana n’umugabo we Gahima mu itangazamakuru ryo mu Rwanda kuko riri hasi, ritajyanye n’urwego rwo hejuru ariho.

Ati “Njyewe nari kubivugira kuri radiyo za hano? Jamais…Voice of America. Bakajya bavuga ngo ‘bitangazwa na Voice of America…’ ariko umva ibyo bintu! Nyine, I was there, Washington DC.. Ntabwo nari ndi hano ku Isango Star. Ni yo mpamvu n’ujya kubimbaza, tugomba kuba turi ku rwego rumwe."

Ibi byababaje benshi, barimo n’abanyamakuru b’imyidagaduro bibumbije mu rugaga RSJF, bavuze ko ibyo yavuze byuzuye ‘isebanya n’ubwibone bushingiye ku myumvire.”

Ejo hashize, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, na we yagize icyo abivugaho mu butumwa yanyujije kuri Facebook.

Yavuze ko ibinyamakuru Gahongayire yasuzuguye, by’umwihariko Isango Star, biri ku rwego rubereye Abanyarwanda, kandi ko yabikoreyeho ibiganiro bitandukanye bishimishije.

Ati “Isango Star rero, ndetse n’andi ma Radios y’u Rwanda, bindutira kure VOA, BBC, France 24, Al Jazeera n’ibindi bitangazamakuru mpuzamahanga. Radio na TV byo mu Rwanda biri ku rwego rwa buri munyarwanda, uko yaba ateye kose, uko yaba asa kose, cyane cyane umukozi w’Imana n’umukirisitu bagomba kwiyoroshya no kwicisha bugufi, nk’uko Bibiliya ibitwigisha. I am Isango Star!”

Mu batanze ibitekerezo ku butumwa bwa Amb. Nduhungirehe, hari abasabiye Aline Gahongayire ubufasha, kuko ashobora kuba afite ihungabana yatewe no gutandukana n’umugabo we.

Umunyamakuru Etienne Gatanazi ati “ Nyakubahwa ministre Olivier Nduhungirehe, ku bufatanye n’abandi baminisitiri(wenda uw’ubuzima), nta kuntu abantu bamwe na bamwe mwazajya mubashakira ubuvuzi bwihariye? Aha ndavuga ubujyanama. Jye nabonye atari ukwishyira hejuru gusa, hari ikitagenda neza ahantu!”

Uwitwa Real Unclemorris[Uwera Jean Maurice ukorera RBA] yunzemo ati “Njyewe nsanga gatanya kuvugirwa ku Isango Star cyangwa VOA bitayibuza kuba gatanya! Uku ni uguhungabana kutabonye umuganga uvura uyu munyarwandakazi”

Abandi bahamije ko kwishongora nabyo ari ubwoko bw’ihungabana, Gahongayire akaba akeneye abajyanama bamuganiriza, bakamuhumuriza.

Mwizerwa Gilbert ati “ yarahungabanye cyane biriya ni nko kwiyomora arimo ariko ntaho yaduhishe n’inshuti ze buria zakubwira ibirenze ibyo yatuje umunwa we!”

Ntampaka Yvonne we ngo “ Akeneye kuganirizwa n’abamubwiza ukuri kandi bakamuba hafi ntabwo yorohewe n’ibihe arimo..Ihungabana (trauma) rigira uko rifata buri wese mu buryo butandukanye…”

Hari abemeza ko Gahongayire afite ikibazo cy'ihungabana bityo ko akeneye kwitabwaho kurusha uko yateragiranwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • NIZEYIMANA JEAN
    Ku wa 29-04-2019

    ndatekereza ko aline ahari hose ibi atar8i ikibazo gikomeye kuriwe kuko ibi nibito kuruta ibyo yaciyemo , abantu ntago bumva ibintu kimwe ark harabandi babyumvishe uko yashatse kuvuga ntago rero arigitangaza kubyo yavuze ntahungabana mbibonamo ahubwo yavuze ukuri kwakuri kuryana kuko nibi mwandika bigaragaza ko nta bunyamwuga ,abantu bakunda ibintu bibashimagiza ndibaza kuba atarabikoze mwihanganae gusa m3essage ye yaratambutse kd igera kubo yabwiraga soo ibindi nishyari nifuhe kd umuntu wese abifata uko ashaka soo aline komera ibi birakwereka ko urugamba rugihari kd imana yakuremye irakuzi ukuri kose uri ikibumbano cyayo kd niba warayizeye uri umwana wayo

IZASOMWE CYANE

To Top