Bamporiki Edouard yahagaritswe ku mirimo ye afungirwa iwe mu rugo, RIB yavuze icyo azira
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yahagaritswe ku mirimo ye kubera ibyo akurikiranyweho.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, byasohoye itangazo ryasinyweho na Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente rivuga ko bitewe n’ububasha ahabwa n’itegeko nshinga, Perezida wa Repubulika ahagaritse Bamporiki Edouard.
Bati "None ku wa 5 Gicurasi 2022, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yahagaritse ku mirimo Bwana Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho."
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukaba rwavuze ko uyu mugabo akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibindi bifitanye isano bayo.
Babinyujije kuri Twitter bagize bati "Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo. Iperereza ku byaha akurikiranweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo."
Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n'Umuco akurikiranweho icyaha cya ruswa n'ibyaha bifitanye isano nayo. Iperereza ku byaha akurikiranweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.
— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) May 5, 2022
Muri 2019, Edouard Bamporiki wayoboraga Itorero ry’Igihugu nibwo yagizwe Umunyamabanga wa Leta wa Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

Ibitekerezo