Siporo

Bakame wirukanywe muri Kenya ashobora gusinyira ikipe ikomeye mu Rwanda

Bakame wirukanywe muri Kenya ashobora gusinyira ikipe ikomeye mu Rwanda

Nyuma y’amezi 8 akinira ikipe ya AFC Leopards, umunyezamu Ndayishimiye Eric [Bakame] bivugwa ko yamaze kwirukanwa n’iyi kipe aho ubu ari mu biganiro na Police FC.

Mu Gushyingo 2018 ni bwo Bakame yerekeje muri Kenya mu ikipe ya AFC Leopards nyuma yo kuva mu Rwanda yirukanywe muri Rayon Sports.

Uyu munyezamu ubu arababrizwa mu Rwanda, amakuru agera ku kinyamakuru Isimbi.rw, avuga ko uyu mukinnyi atazasubira muri Kenya mu ikipe ya AFC Leopards itozwa n’umunyarwanda Cassa Mbungo Andre, kuko yavuyeyo bamaze kurangizanya bamubwiye ko batakimukeneye.

Kuba iyi kipe itarishimiye umusaruro we nk’umunyezamu w’umunyamahanga igafata umwanzuro wo kumwirukana, Bakame ntiyigeze ashaka kugira icyo abivugaho kuko inshuro zose umunyamakuru wa Isimbi yagerageje kumuvisha ntiyitabye telefoni ye ngendanwa.

Amaze ukwezi kurenga mu Rwanda, akaba yaratangiye ibiganiro n’ikipe ya Police FC, gusa ibi biganiro ntibirarangira ariko bigenze neza uyu munyezamu umwaka utaha w’imikino azaba akinira ikipe ya Police FC.

Bakame yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Atlaco FC yasenyutse, APR FC, Rayon Sports yanabereye kapiteni, yakiniye kandi ikipe y’igihugu Amavubi.

Mbere yo kwirukanwa na Rayon Sports ni wewari kapiteni w’iyi kipe

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top