Siporo

Ba rutahizamu babiri ba Kiyovu Sports barimo na kapiteni wa Uganda batangiye imyitozo (AMAFOTO)

Ba rutahizamu babiri ba Kiyovu Sports barimo na kapiteni wa Uganda batangiye imyitozo (AMAFOTO)

Abakinnyi babiri bakomoka muri Uganda basinyiye ikipe ya Kiyovu Sports, Emmanuel Arnold Okwi na Muzamiru Mutyaba batangiye imyitozo muri iyi kipe bitegura shampiyona izatangira mu mpera z’iki cyumweru.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Kiyovu Sports yasinyishije aba bakinnyi babiri bakomoka muri Uganda banakinira ikipe y’igihugu ya Uganda.

Emnanuel Okwi akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Uganda ari kumwe na Muzamiru Mutyaba, bageze mu Rwanda ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatatu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo batangiye imyitozo bitegura umukino ufungura shampiyona Kiyovu Sports ifitanye na Gorilla FC ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ukwakira 2021.

Aba bakinnyi bakiriwe neza n’umutoza Haringingo Francis wabonaga ko abishimiye, ngo baze bafatanye gutegura urugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona.

Amakuru avuga ko aba bakinnyi bombi basinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’amezi 3 gusa, nyuma yayo nibwo bashobora kuzahitamo kuhaguma cyangwa kwigendera bitewa na gahunda y’andi makipe bafite.

Francis asuhuzanya na Okwi
Haringingo Francis yishimiye kubona aba bakinnyi
Baganira n'umutoza Haringingo Francis
Arnold Okwi asenga
Emmaneul Okwi yari afite akanyamuneza ku maso
Mutyaba yiragije Imana mbere yo kwinjira mu kibuga
Muzamiru Mutyaba afunga inkweto
Okwi na Muzamiru bagera ku myitozo ya Kiyovu Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top