Siporo

AS Kigali yasinyishije umukinnyi w’Amavubi wakinaga muri Uganda

AS Kigali yasinyishije umukinnyi w’Amavubi wakinaga muri Uganda

Ikipe ya AS Kigali yamaze kwibikaho umukinnyi ukina mu kibuga hagati asatira w’umunyarwanda wakinaga muri Uganda, Kalisa Jamir.

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 20 Mutarama 2022, AS Kigali ikaba yarasinyishije uyu mukinnyi amasezerano y’imyaka 2.

Uyu musore wakiniraga ikipe ya Vipers yo muri Uganda, muri Nzeri 2021 yari yahamagawe mu bakinnyi umutoza Mashami Vincent yahamagaye bitegura imikino ya Uganda mu guhatanira itike y’igikombe cy’Isi cya 2022.

Kalisa Jamir yageze muri Vipers FC yo muri Uganda mu mwaka wa 2020 ayisinyira imyaka 4, gusa uyu mukinnyi kubona umwanya wo gukina bikaba byarabaye ikibazo akaba ari nayo mpamvu yatandukanye n’iyi kipe aza muri AS Kigali.

AS Kigali isinyishije Kalisa Jamir nyuma y’uko ku wa Gatatu yari yasinyishije umutoza w’umugande Mike Mutebi n’umwungiriza we Jackson Mayanja.

Kalisa Jamir yasinyiye AS Kigali
Ubuyobozi bwa AS Kigali nyuma yo gusinyisha Jamir, SG Francis (ibumoso), perezida wa AS KIgali Shema Fabrice (wa kabiri ibumoso), Kalisa Jamir (wambaye umupira w'ubururu) na Bayingana Innocent team manager wa AS Kigali
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top